Fizi: Imirwano hagati ya FRN n’Ingabo z’u Burundi Isize Ibidasanzwe!
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29/10/2026, habaye imirwano hagati y’ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gace ka Kanguli, gaherereye hafi ya Point Zéro, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko ubuhamya bwagejejwe kuri Minembwe Capital News (MCN) bubivuga, muri iryo huriro ry’ingabo za RDC ahanini harimo abasirikare b’u Burundi.
Amakuru MCN yahawe agaragaza ko abo basirikare bagabye igitero ku birindiro bya FRN, baturutse mu bice byo mu Mutambala epfo.
Gusa, nk’uko ayo makuru abivuga, imirwano ntiyamaze igihe kinini, kuko ingabo za FRN zahise zisubiza icyo gitero zikoresheje imbaraga, bituma abasirikare bari bagabye igitero basubira inyuma, bakwira imishwaro.
Nubwo iyo mirwano yamaze igihe gito, ubuhamya bwagejejwe kuri MCN buvuga ko ingabo za FRN zafatiyemo ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo imbunda n’amasasu menshi.
Mu kandi gace, mu bice by’i Lulenge na ho havuzwe amakuru y’urusaku rw’intwaro. Icyakora, amakuru MCN yahawe agaragaza ko ibivugwa muri ibyo bice byari sharing, nk’uko abasirikare bakunze kubyita.
Ayo makuru avuga ko FARDC yakoresheje imbunda iremereye izwi nka One Twenty (120 mm), ishobora kurasa kure, bikaba byatumye urusaku rw’amasasu rwumvikana mu bice bitandukanye.
Minembwe Capital News (MCN)
