Fizi: Imirwano Ikaze Hagati y’Imitwe ya Wazalendo, Abaturage Basaba Ubutabazi Bwihuse
Imirwano ikaze hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo yabereye mu muhana wa Namisha no mu nkengero zawo, mu majyepfo ya teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyo mirwano yatangiye kuva ku wa Gatandatu ikomeza kugeza kuri iki Cyumweru, tariki ya 04/01/2026.
Nk’uko byemezwa n’amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, iyi mirwano ihanganishije umutwe wa CNPSC uyobowe na William Amuri Yakutumba n’undi mutwe wa Bilozebishambuke uyobowe na Ngomanzito Delphin. Iyi mitwe yombi yari isanzwe ifatanya n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bikorwa byo kurwanya ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Amasoko yacu dukesha inzego z’umutekano agaragaza ko intandaro y’aya makimbirane ishingiye ku kutumvikana ku mabariyeri (barrières) yashyizwe mu gace ka Namutungulu, aho buri ruhande rushaka kugenzura no gutegeka imisoro yishuzwa abaturage n’abanyura muri ako gace.
Amakuru aturuka aho imirwano yabereye avuga ko hari abantu bapfuye abandi bagakomereka, nubwo umubare wabo utaratangazwa ku mugaragaro. Hanatangajwe kandi ko inzu zirenga 20 zubakishijwe ibyatsi zatwitswe n’inkongi y’umuriro mu gace ka Misisi, ibintu byashyize abaturage mu bwoba bukabije no mu buzima bugoye.
Abaturage bo muri Namisha n’inkengero zayo bakomeje gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimwe n’abayobozi b’imitwe ya Wazalendo, kwihutira kugirana ibiganiro no gushyiraho ingamba zifatika zo kugarura amahoro n’umutekano, hagamijwe kurengera abasivili no gukumira ko aya makimbirane yakomeza gufata indi ntera.
Ibi bibaye mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ugikomeje kuba ikibazo gikomeye, aho amakimbirane hagati y’imitwe yitwaje intwaro agenda yiyongera, bigashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ndetse n’ahazaza h’iterambere ry’akarere.






