Fizi: Ingabo z’u Burundi Ziyongereye mu Bibogobogo mu Gushinga Ibirindiro Bishya
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu karere ka Fizi, ingabo z’u Burundi zagaragaye mu mubare munini mu gace ka Bibogobogo, zigamije gushinga ibirindiro bikomeye bigamije guhangana n’ibikorwa by’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC)/M23/MRDP-Twirwaneho.
Amakuru dukesha abaturiye ako gace yemeza ko izi ngabo zahageze ku cyumweru, tariki ya 04/01/2026, aho zahitiye mu ikambi y’ingabo z’u Burundi zihasanzwe iri mu mwirango rya Ugeafi, riherereye hagati ya Bivumu na Magaja, ndetse na hitwa Kugishenyi hagati ya Kavumu na Kabara.
Bivugwa ko aba basirikare bashya bahaje, bateganya gushyiraho ibirindiro bishya muri Kabembwe na Mugono, ku mwinjiriro w’ishyamba rya Ndobo, ritangirira mu Bijabo rikagera mu Bibogobogo. Aba basirikare baje baturutse mu bice bitandukanye bya Fizi, birimo na Baraka.
Bibogobogo yagezemo aba basirikare, ni agace gaherereye hafi y’umujyi wa Baraka, ikaba kandi iherereye ku ntera ndende uvuye muri centre ya Minembwe, hagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho.
Ibi bikorwa bigaragaza uburyo ingabo z’u Burundi zishyizeho ingufu mu gucunga umutekano w’umujyi wa Baraka ndetse no gukumira iterambere ry’umutwe wa Twirwaneho muri ako gace.






