Fizi mu Kangaratete, Abaturage Batangiye Guhunga Ingo Zabo Nyuma y’Imirwano Ikaze ya Wazalendo
Abaturage bo mu bice bitandukanye bya teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bahunze ingo zabo ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 0401/2026, nyuma y’uko hadutse ubwoba bukabije n’umutekano muke byatewe n’imirwano ikaze yahanganishije imitwe ibiri ya Wazalendo mu gace ka Namisha, mu majyepfo ya teritware ya Fizi.
Iyo mirwano yahuje umutwe wa Wazalendo CNPSC uyobowe na William Yakutumba, wo mu bwoko bw’Ababembe, n’undi mutwe witwa Biloze Bishambuke, uyobowe na Delphin Ngoma Nzito wo mu bwoko bw’Abapfulero. Aya makimbirane bivugwa ko yaturutse ku mabariyeri atangishwamo imisoro, aho buri ruhande rushaka kuba ari rwo ruyagenzura. Ibi byatumye havuka imirwano ikaze yateje umutekano muke, bituma abaturage benshi—barimo abagore, abana n’abageze mu zabukuru—bahitamo guhunga kugira ngo barokore ubuzima bwabo.
Abaturage bahunze bavuga ko imbunda ziremereye n’izoroheje zumvikanye mu duce twinshi two muri ako gace, bituma ibikorwa by’ubuzima busanzwe bihagarara. Amasoko n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byafunzwe, ndetse n’ingendo zirahagarikwa mu bice byibasiwe n’iyo mirwano.
Kugeza ubu, umubare w’abahitanywe n’imirwano nturamenyekana neza, ariko amakuru atandukanye avuga ko hapfuye abantu batari bake, harimo n’abayobozi bamwe bo muri Wazalendo. Hanavugwa kandi ko amazu menshi yubakishijwe ibyatsi yatwitswe n’inkongi, agakongoka. Hari impungenge ko iyi mirwano ishobora gukomeza gukaza umurego mu minsi iri imbere.
Abaturage basaba Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano kwihutira gutabara, hagashyirwaho ingamba zihamye zo kurinda abasivili no kugarura ituze, mu rwego rwo gukumira ko teritware ya Fizi yarushaho kwinjira mu kangaratete k’umutekano muke.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza ingaruka zikomeye z’intambara z’imitwe yitwaje intwaro ku baturage b’abasivili, ndetse ikongera gutera impungenge ku hazaza h’umutekano n’iterambere by’aka gace ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.






