Fizi Yongeye Kuvugwamo Imirwano: Ihuriro rya FARDC n’Abafatanyabikorwa Baryo Ryahuye na MRDP-Twirwaneho
Amakuru aturuka muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, aravugab ko kuri uyu wa Kabiri, nyuma ya saa sita, habaye imirwano yahuje MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo.
Iyi mirwano, nk’uko aya makuru abigaragaza, yabereye mu bice by’imisozi byo muri Moyens Plateaux, mu gihe mu Minembwe, ku munsi w’ejo hashize, hageze itsinda rya Verification Mechanism (MCVE), ryaje gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge kemeranyujwe mu biganiro by’amahoro.
Amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abatangabuhamya bari hafi y’ahabereye imirwano avuga ko nyuma ya saa sita humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye mu duce two mu Mutambala.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko imirwano yari ikomeye, ndetse ko ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ryasubijwe inyuma na MRDP-Twirwaneho.
Nubwo ayo makuru aturuka ku bantu bari hafi y’ahabereye imirwano, kugeza ubu nta rwego rwa gisirikare cyangwa ubuyobozi bwa Teritwari ya Fizi rwari bwatangaza ku mugaragaro iby’iyi mirwano.
Amakuru y’ibanze avuga ko bamwe mu baturage bahungiye mu bice babona ko bifite umutekano kurusha aho imirwano yabereye, mu gihe abandi bakomeje kuguma mu ngo zabo kubera kutabona aho bahungira, nk’uko ayo makuru abigaragaza.
Imiterere y’ako gace k’imisozi ituma kumenya neza aho abasirikare bageze bigorana, cyane cyane mu gihe imirwano ikomeje kandi itangazamakuru cyangwa inzego z’ubuyobozi zitarabona amakuru yuzuye aturuka ku mirongo y’imbere.
Iyi mirwano ibaye mu gihe hari ikindi kintu cyari cyitezweho kongera icyizere mu bijyanye n’umutekano muri aka karere.
Ku wa Mbere, itsinda rya Verification Mechanism (MCVE) ryageze mu Minembwe, rifite inshingano zo gukurikirana no kugenzura uko agahenge kubahirizwa n’impande zihanganye.
Minembwe Capital News






