FRN Ivuga ko Itangazo Ryitirirwa Ubuyobozi Bwayo Ari “Fake News”: Ni Iki Kiri Inyuma Yaryo?
Minembwe Capital News (MCN)
Ubuyobozi bwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), umutwe wa politiki n’igisirikare uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, bwamaganye itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko ari amakuru y’ibihimbano (fake news).
Iryo tangazo rifite itariki ya 14/10/2026, rikavuga ko ryasinyiwe i Goma, ryari rikubiyemo icyemezo cyo gushyiraho abashinzwe guhuza no gukurikirana ibikorwa bya gisirikare mu ntara zine za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri na Katanga.
Muri iyo nyandiko hagaragaragamo amazina ya ba jenerali Baudouin Ngaruye, Charles Sematama, Innocent Kaina na Kyungu, bavugwaho guhabwa izo nshingano. Yari inafite umukono witirirwa Prof. Freddy R. Kaniki, wagaragazwajwe nk’Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuhuzabikorwa wa Komite Nyobozi ya FRN.
Umuvugizi wa FRN yasabye abaturage kwitondera amakuru ataremezwa n’inzego zibifitiye ububasha, ashimangira ko iryo tangazo ritagomba gufatwa nk’inyandiko yemewe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.
Iyi nkuru iributsa akamaro ko kugenzura inkomoko n’ukuri kw’inyandiko zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane izirebana n’imiyoborere n’ibikorwa bya gisirikare, kugira ngo hirindwe urujijo mu baturage.

Minembwe Capital News (MCN)
