FRN Yafashe Kamananga muri Kalehe, Ikomeza Kwagura Ibice Igenzura
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) zafashe agace ka Kamananga, gaherereye muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku wa Kane, tariki ya 26/11/2026.
Kamananga iherereye ku birometero bibiri uvuye mu gace ka Kambegeti, nk’uko amakuru aturuka muri ako karere abivuga.
Amakuru avuga ko FRN yigaruriye ako gace nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije ingabo zayo n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR. Amakuru avuga ko izo ngabo n’abo bafatanyije zananiwe gukomeza guhangana n’ingabo za FRN, bikarangira zisubiye inyuma.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 11, FRN yakomeje kwagura ibice igenzura, mu mpinduka zigaragaza ko ibikorwa byayo byo kwigarurira uduce bikomeje. Hagati muri uku kwezi, yafashe agace ka Bunyakiri, kari mu bice by’ingenzi bya Teritwari ya Kalehe, ikurikiraho Kamananga yafashwe ku wa 26/11/2026.
Ibi bibaye mu gihe ibikorwa by’imirwano bikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, bikagira ingaruka ku mutekano w’abaturage n’imibereho yabo.
Minembwe Capital News (MCN)
