FRN yashimiye Perezida Tshisekedi nyuma yo gufata ibikoresho byinshi bya gisirikare mu nkengero za Minembwe
Minembwe Capital News (MCN)
Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) washimiye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu butumwa bwatanzwe na Colonel Rugabo Fidel, nyuma y’uko abasirikare ba FRN bafashe ibikoresho byinshi bya gisirikare mu mirwano yabereye mu bice by’i Lulenge, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibyo bice biherereye mu nkengero za Centre ya Minembwe.
Amakuru atangazwa na FRN avuga ko ibi byabaye nyuma y’ibitero byagabwe mu bice bikikije Centre ya Minembwe, ituwe n’Abanyamulenge, bikozwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse i Burayi no muri Aziya.
FRN ivuga ko abasirikare bayo batabaye abaturage, bagahangana n’ihuriro ry’izo ngabo, bikarangira bafashe uduce twinshi two muri Secteur ya Lulenge, turimo Kuwamabuye, Gipimo, Kwa Nzohaha, Gasorogocyi, Gihuha n’utundi.
Ku munsi w’ejo tariki ya 27/10/2026, abasirikare ba FRN bongeye gufata ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo imbunda z’amoko atandukanye, izifashishwa mu gushyigikira ibikorwa by’imirwano, amasasu menshi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu mashusho yashyizwe hanze hagaragara abasirikare ba FRN barunda ibikoresho bya gisirikare mu birundo byinshi, ku buryo kubibara byose bitari byoroshye. Harimo imbunda nini n’intoya, izo mu bwoko bwa machine gun n’izindi zitandukanye, hamwe n’amasasu y’amoko n’ingano bitandukanye.
Muri ayo mashusho, abasirikare ba FRN bumvikana bashimira Perezida Tshisekedi na FARDC, bavuga ko abo basirikare bahunze bagasiga ibyo bikoresho.
FRN ivuga ko ibyo bikoresho byafatiwe mu mirwano yakomereje mu nkengero za Kabanju, ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa yashyize hanze, Colonel Rugabo Fidel yashimiye Perezida Félix Tshisekedi, agira ati: “Murakoze, Bwana Perezida Tshisekedi, ku bikoresho mwatugemuriye Kuwamabuye-Kabanju.”
Ubu butumwa bw’ishimwe bwatanzwe mu gihe FRN ivuga ko yafashe ibyo bikoresho mu mirwano ihuza abasirikare bayo n’ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Minembwe Capital News (MCN)
