FRN Yavuze ko Ingabo Zishyigikiye Kinshasa Zagabye Ibitero mu Minembwe
Minembwe Capital News (MCN)
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19/10/2026, umuvugizi w’ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Lawrence Kanyuku, yatangaje ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bw’i Kinshasa zagabye ibitero mu duce twa Nyamabuguma, Rugezi n’utundi duce twegereye aho mu karere ka Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
FRN ivuga ko ibyo bitero byatangiye ahagana saa munani z’ijoro, hifashishijwe indege zitagira abapilote n’intwaro ziremereye. Iri huriro ryasabye Abanyekongo n’umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi umutekano w’abasivili, rishimangira ko kubarinda ari inshingano idakwiye kwirengagizwa.
Iri tangazo rivuga kandi ko abarwanyi ba FDLR, abo mu mitwe ya Maï-Maï n’abacanshuro b’abanyamahanga bari ku murongo w’imbere mu bikorwa by’ibi bitero.
Lawrence Kanyuku yasoreje ku butumwa buvuga ko FRN izakomeza kurinda abaturage no guharanira umutekano wabo mu buryo bwose bushoboka.
Minembwe Capital News (MCN)
