FRN Yigaruriye Utundi Duce Dutandatu nyuma ya Bunyakiri
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN), aturuka ku masoko yacu yo muri Teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abasirikare ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) bigaruriye utundi duce dutandatu two mu misozi miremire ya Kalehe, nyuma yo kwirukana ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe y’abarwanyi ba Wazalendo.
Uduce bivugwa ko twafashwe na FRN ni Kitendebwa, Kalongi, Kiduveri, Nyamugari, Mwamiwaijwi na Mushunguti.
Aya makuru kandi yashimangiwe n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na sosiyete sivili ikorera muri ibyo bice, rivuga ko utu duce twose twafashwe na FRN kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10/11/2026.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko kwigarurira utu duce kwabaye nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byatumye ingabo za FARDC, zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, zivugwa ko zatsinzwe muri ibyo bice, zigahita zihunga.
Utu duce duherereye mu misozi miremire ya Teritware ya Kalehe, ahakomeje kugaragara ibikorwa bya gisirikare ndetse n’ihindagurika ry’uduce tugenzurwa n’impande zihanganye, mu gihe FRN ikomeje kwagura ibice igenzura ku muvuduko ukomeye.
Kugeza ubu, amakuru MCN ifite kuri iyi nkuru ashingiye ku makuru dukesha amasoko yacu yo muri ako karere, ndetse no ku itangazo rya sosiyete sivili ikorera muri ibyo bice.
Minembwe Capital News (MCN)
