FRN Yihanangirije Abanyekongo ku Biyitirira Iri Huriro Bagamije Kubambura Amafaranga
Minembwe Capital News (MCN)
Ihuriro rya politiki Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe na Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe cy’imyaka 18, ryihanangirije Abanyekongo baba mu gihugu no mu mahanga ku bantu bashobora kwiyitirira izina ryaryo bagamije kubambura amafaranga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuku, yatangaje ko iri huriro ridaca amafaranga yo kuryiyungaho binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri serivisi za Mobile Money. Yasabye abaturage kwitondera abantu biyitirira FRN bakabasaba amafaranga bavuga ko ari ayo kwiyandikisha cyangwa kwinjira muri iri huriro.
FRN yasabye abifuza kuyiyungaho kwifashisha gusa abahagarariye iri huriro bemerewe gukora icyo gikorwa kandi bamenyekanishijwe ku mugaragaro, kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’abashaka kubambura amafaranga.
Abanyekongo barenga 120 baturutse i Kinshasa bayiyunzeho
Muri iryo tangazo, FRN yanashimiye Abanyekongo barenga 120 baturutse i Kinshasa bamaze kuyiyungaho. Iri huriro ryagaragaje ko kwifatanya kwabo ari ikimenyetso cy’ubushake bwo kugira uruhare mu ivugururwa ry’igihugu no mu kubaka ahazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
FRN yongeye gusaba Abanyekongo kugira amakenga no kwirinda kohereza amafaranga ku muntu wese uyabasaba mu izina ryayo, cyane cyane ayasobanura nk’ayo kwiyandikisha cyangwa kwinjira muri iri huriro.
Minembwe Capital News (MCN)
