Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel
Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero byo mu kirere mu gace ka Rafah ho muri Gaza, nyuma y’aho gishinje umutwe wa Hamas kwica amasezerano y’agahenge.
Ni ibitero Israel yakoze mu gihe Amerika yari yatangaje ko ifite amakuru ko Hamas iri gutegura igitero ku basivili muri Gaza.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko icyo gitero giteganyijwe ku Banye-palestine cyabangamira intambwe ikomeye yatewe mu bikorwa by’ubuhuza.
Ariko Hamas yahakanye ko nta gitero cyegereje iteganya kugaba, inashinja Israel gufasha imitwe yitwaje intwaro iyirwanya muri Gaza.
Israel yo yavuze ko Hamas yagabye ibitero byinshi ku ngabo zayo irenze umurongo w’umuhondo.
Ivuga ko hari agace ingabo za Israel zavuyemo zisubira inyuma, bijyanye n’icyicaro cya mbere cy’amasezerano yagizwemo uruhare n’Amerika.
Uyu mutwe wa Hamas ukaba waratangaje ko wiyemeje kubahiriza agahenge ndetse ushinja Israel kukarengaho inshuro nyinshi no guhimba inzitwazo zo guha inshingano ibyaha byayo.
Ni amasezerano ari mu mugambi wa perezida Donald Trump, ugamije kubumaraho burundu intambara imaze imyaka irenga ibiri muri Gaza, yatangiye kubahirizwa tariki ya 10/10/2025.
Mu cyiciro cya mbere cy’agahenge, abashimuswe bose bakiri bazima bararekuwe, hamwe n’abantu12 muri 28 bapfuye.
Israel yarekuye imfungwa 250 z’Abanya-Palestine zari zifungiye mu magereza yayo ndetse inarekura n’izindi 1,718 yari fungiye muri Gaza.
Yasubije kandi imirambo 15 y’Abanyapalestine nk’ingurane kuri buri bisigazwa by’umunya-Israel washimuswe wapfuye.
Kuva ibitero bya Israel byatangira kugabwa muri Gaza, byibuze abantu 68,000 bamaze kubyicirwamo, nk’uko minisiteri y’ubuzima ya Hamas ibitangaza.