Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Gen James Kabarebe wari warashizwe mukiruhuko c’izabukuru yongeye kugaruka mu mabanga akomeye muri Guverinema ya Kigali.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 28, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen Kabarebe muri Guverinema ya Kigali. Kabarebe akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Kane tariki 28/09/2023.

General James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, atsimbura Prof Nshuti Manasseh wagizwe Umunyamabanga Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Gen Kabarebe wahawe inshingano nsha, yari agiye kuzuza ukwezi ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’Umusirikare, aho yagishizwemo tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Munani, we n’abandi Bajenerali 12 barimo General Fred Ibingira.

Kabarebe agarutse muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu, kuko yari yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo kuva muri 2018, ahita agirwa Umujyanama Wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano.

Muri 2014 ubwo Gen Kabarebe yarahiraga nka Minisitiri w’Ingabo
Clare Akamanzi yasohotse muri RDB, Gatare aragaruka

Mu bandi bahawe inshingano na Perezida Paul Kagame, ni Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) asimbura Clare Akamanzi wari umaze imyaka itandatu kuri uyu mwanya.

Francis Gatare wari usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’Ubukungu agarutse ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB, n’ubundi asimbura Clare Akamanzi bari basimburanye muri 2017.

Barimo kandi Dr Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr Yvonne Umulisa wari asanzwe ari umwarimu w’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu mpuzamahanga n’Iterambere yakuye muri Kaminuza ya Académie Universitaire Louvain yo mu Bubiligi.

Alphonse Rukaburandekwe na we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda, naho Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

James Kabarebe n’inde?

Uyu wahoze ari umusirikare mungabo za RPF kuvuga u Rwanda mu myaka mirongwitatu utamushizemo ubusa nuwibesheho gato.

Kabarebe Afatwa nk’umwe mu bantu ba hafi cyane ya Perezida Paul Kagame

Mu gihe cy’intambara Kabarebe yabaye ‘aide-de-camp’ (somambike) we

Yabaye umugaba w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard)

Yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda (2002-2010), ndetse n’iza DR Congo (1997 – 98)

Mu 2002 yabaye uwa mbere mu bahoze ari inyeshyamba za APR – ubu ni ingabo za RDF – wahawe ipeti rya jenerali w’inyenyeri zine(4).

By Bruce Bahanda.

Tariki 28/09/2023.

Tags: Gen James Kabarebe wari warashizwe mukiruhuko cyizabukuruYagarutse mu mabanga akomeye muri Guverinema ya Kigali
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Chef Ngurube, afunzwe n'ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, ku Ndondo ya Bijombo.

Comments 1

  1. Gasore says:
    2 years ago

    Félicitations Rwose bakomerezeaho bakorere urwababyaye
    Président Kagame yabizeye namwe mukore neza

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?