
Gen Muhoozi Kainarugaba, yamaze kwerura ko azahatanira amatora yumukuru w’igihugu ca Uganda umwaka wa 2026.
None Tariki 16.03.2023, Minembwe Capital News, yamaze kwakira aya makuru ko Muhoozi Kainarugaba, azahatanira amatora yumukuru w’igihugu ateganijwe murico gihugu, namakuru dukesha inyandiko Gen Muhoozi Kainarugaba, yacishije kurukuta rwe rwa Twitter ndetse n’ikinyamakuru ca Uganda c’Itwa Daily Monitor.
Gen Muhoozi Kaikarugaba, umuhungu wa Yoweri Kaguta Museveni yabyeruye abibwira Uganda nabaturiye iki gihugu ko afite inyota yokuyobora Igihugu ce. Mbere yabanjye kwamagana igisekuru cy’a papa wiwe Yoweri Kaguta Museveni na se wabo, Gen Salim Saleh babarizwa murico gisekuru, avuga ko gikomeje kwiganza mu buyobozi kurusha urubyiruko ubwo yongeraga kugaragaza inyota afitiye ubutegetsi .
Bwana Gen Muhoozi Kainarugaba, umusirikare wa bayeho mubakuru ba UPDF bivugwa ko afite imyaka 48, anzwe ari n’umujyanama wihariye wa President Museveni, ikindi nuko azwiho i bikorwa bidasanzwe yakoze mubihe bishize, uyumunsi yatangaje ko yategereje bihagije igihe cye cyo kuyobora Uganda kuko igihe gisa nk’icyihuta kuri we ! iyi ninkuru dukesha ikinyamakuru ca Daily Monitor.
Muhoozi yagize ati : “Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza afite imyaka 42, naho Minisitiri w’intebe wa Finland afite imyaka 37. naho twe ko turakabakaba imyaka 50. Turambiwe gutegereza ubuziraherezo. Tuzahagarara! Fidel Castro, Intwari yanjye, yabaye President afite imyaka 32. Ariko njye hafi kugira imyaka 49. Ntabwo rwose ari byiza. Ubuyobozi bw’igihugu bukwiye abasore. Ni bangahe bemeranya nanjye ko igihe cyacu kigeze? Igihe abasaza bamaze badutegeka kirahagije. Batuyobora. Igihe kirageze kugirango urungano rwacu rurabagirane.” Uyu ni Gen.. Muhoozi wahoze ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.
Yakomeje agira ati “Mwifuje ko mbivuga iteka! Nibyiza, mw’izina rya Yesu kristu Mana yanjye, mw’izina ry’urubyiruko rwose rwa Uganda ndetse n’Isi ndetse no mw’izina ry’impinduramatwara yacu ikomeye, nzahatanira kuba President mumwaka wa 2026! ”
Gen Muhoozi, wakunze kunenga ku mugaragaro abayoboke b’ishyaka rya se, ishyaka riri ku butegetsi (NRM) kuva mu 1986 igihe Museveni yafataga ubutegetsi nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Obote.
Muhoozi kandi yasezeranije ko igihugu ce kitazigera kigira ruswa mugihe bazaba baramutse bamutoye kuyobora iki gihugu.




