Gen.Masunzu yibukije ingabo za FARDC, Wazalendo na FDLR icyo zigomba gukora.
Umuyobozi wa gisirikare uyoboye zone ya gatatu y’ingabo za Congo, Lieutenant General Pacifique Masunzu, yatangarije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ko zigomba kumenya ko ari ntazindi zizabirukanira umutwe wa M23, bityo ko zigomba kwibuka ko biri mu nshingano zazo.
Ibi uyu musirikare yabigarutseho ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’abasirikare ba FARDC, Wazalendo na FDLR bari i Walikale mu mpera zakiriya cyumweru gishize.
Masunzu yazibwiye ko umutwe wa M23 umaze kwigarurira igice kinini cyo mu Burasizuba bwa Congo, azihamiriza ko nta wundi ziteze uzazirukanira uwo mutwe usibye zo ubwazo zonyine.
Yagize ati: “Dufite kimwe cyonyine ari na cyo butaka bwacu. Nta munyamahanga uzaturwanirira, tugomba kwirwanira ubwacu tugahashya M23 ku butaka bw’igihugu cyacu.”
Yasabye abasirikare barwana ku ruhande rwa Leta barimo FARDC, FDLR na Wazalendo kuba icyitegererezo bakarwanirira ubusugire bw’iki gihugu cyabo.
Nyuma y’umunsi umwe gusa Masunzu atangaje ibyo, umutwe wa M23 wahise wirukana uruhande rwa Leta mu duce turimo Belarus muri iyi teritware ya Walikale.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, na bwo uyu mutwe wari wafashe umujyi wa Walikale ariko iza kuwivanamo ku mpamvu zo kubahiriza amasezerano hagati y’uyu mutwe na Leta y’i Kinshasa ku biganiro byarimo bibera i Doha muri Qatar.
Ibyo biganiro byaribigize igihe bihuriza impande zombi i Doha, zinumvikana gutanga agahenge; ibyanatumye imirwano isa nigabanya umurego.
Uyu Masunzu uyoboye zone ya gatatu y’ingabo za Congo, ashinjwa n’abenewabo Abanyamulenge ku bagambanira no kubica kugira ngo Leta y’i Kinshasa akorera ikomeze ku mugirira icyizere, kandi imwongerere n’amapeti.

Kuva Tshisekedi agiye ku butegetsi, Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bose muri rusange bagiye bicwa mu bihe bitandukanye bazira ubwoko bwabo mu Burasizuba bw’iki gihuu, nko muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Minembwe, i Ndondo ya Bijombo, Rurambo na Bibogobogo ndetse no ku mushyashya wa Uvira, Baraka n’ahandi. Benshi mu bicwe, harimo abatwitswe, abandi bakicishwa imihoro n’abandi inyama zabo zikaribwa nk’ibiryo!
Nyamara nubwo bagiye bicwa benako kageni, ariko Masunzu ufite imyanya ikomeye muri iyo Leta ya perezida Felix Tshisekedi ntacyo arabikoraho ahubwo n’abahagurutse kubirwanya arabahagurukira kugira ngo nabo abarimburane n’abandi bose.
Icyibazwa mu gihe benewabo boshyira nubwo ntarwamaze abatabazi, we yojahe? Ubundi se abo arwanya ko bakomeje kumurushya amaboko ubwo byo amaherezo ye ni ayahe!