Gen. Muhoozi yasezeye gukoresha x avuga n’impamvu, ariko agira n’ibyo asezeranya.
Gen. Muhoozi Kainarugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko atazongera kugira icyo avuga ku rubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, ngo kuko agiye kwita kugisirikare abareye umuyobozi.
Ubu butumwa, Muhoozi yabutanze ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 10/01/2025, abunyujije kuri konti ye ya x, mbere y’uko ayisiba, kuko kuri ubu udashobora kuyibona. Yewe ni gihe wakwandika amazina yakoreshaga ntashobora kuza.
Yaranditse ati: “Zari imbaraga zidasanzwe n’urugendo rwiza kuri iyi mihanda mu gihe cy’imyaka 10 kuva mu 2014.”
Muhoozi yasobanuye ko gusezera kwe gukoresha x, bishingiye ku kuba igihe kigeze ngo yite ku ngabo.
Ati: “Igihe kirageze ku itegeko n’umugisha w’Imana. Ndashaka kwita ku ngabo. Ingabo za Uganda.”
Ariko kandi yavuze ko kugenda kwe atari u kwa burundu, ngo kuko igihe ni gihe ashobora kugaruka.
Ati: “Mu gihe gikwiye kiri imbere ni biramuka bibaye ibikenewe maze kuzuza inshingano za Nyagasani Imana zo kuzana ituze n’amahoro ku bantu be mu gace kacu, tuzongera duhure.”
Yongeye kandi ati: “Ndabakunda rwose.”
Yamaze gutanga ubu butumwa urukuta rwe kuri x ruhita rusibama.
General Muhoozi, mu bihe bitandukanye yagiye anyuza ubutumwa butandukanye ku rubuga rwa x, harimo ubutarigeze bwakirwa neza n’ibindi bihugu by’ibituranyi n’ibyo mu mahanga.
Hari ubwo yanditse mu mwaka wa 2022, avuga ko ingabo za Uganda zifite ubushobozi bwo gutera umujyi wa Nairobi muri Kenya zikawufata mu minsi 14 gusa.
Ubu butumwa icyo gihe, ntibwakiriwe neza n’abategetsi b’i Nairobi mu buryo bwa dipolomasi kuko yahise izamo agatotsi.
Mu mwaka ushize nabwo yanditse ko Donald Trump watsinze amatora muri Leta Zunze ubumwe Z’Amerika azamufasha kwigarurira umurwa mukuru wa Sudan, Khartoum.
No mu minsi yavubaha, yanditse ko agiye kugaba ibitero ku bacanshuro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ubutumwa bwababaje RDC na Sudan, biza kurangira abusibye kuri konti ye.
Ikindi nanone Muhoozi yakunze kugaragariza kuri x, ni urukundo akunda Abanyarwanda n’Abatutsi bose muri rusange, by’umwihariko perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse n’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Muhoozi wakoraga ibi, yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1999, agenda agira amahirwe yo kuzamuka mu ntera kugeza abaye umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.