Gen Muhoozi yateguje abayobozi ba Amerika ibintu bikanganye, avuga n’impamvu yabyo.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Kainarugaba Muhoozi akaba ari n’umuhungu wa perezida Museveni yategurije ibihano abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo mu gihe bakomeza guhana Abanyafrika.
Ni byo yatangaje akoresheje urubuga rwa x, urwo akunze gukoresha mu gihe ashaka kugira icyo atangaza kiba ki mu bangamiye.
Muhoozi yagize ati: “Afrika ntabwo yigeze ifatira ibihano abayobozi ba Amerika bagize uruhare mu bwicanyi bukabije bwakorewe abayobozi bacu nka Patrice Lumumba (yigezeho kuba minisitiri w’intebe wa RDC mu 1961) n’abandi, nibakomeza guhana Abanyafrika, natwe tuzabahana.”
Ubu butumwa Gen Muhoozi yazindutse akubita ku rukuta rwe rwa x, buje bukurikira ubwo aheruka gutangaza avuga ko ‘ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Uganda agomba gusaba imbabazi perezida Yoweli Kaguta Museveni, kandi ngo bitaba ibyo akirukanwa muri iki gihugu cya Uganda.’
Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko uyu mudipolomate yubahutse perezida wa Uganda ndetse kandi ngo atesha agaciro itegekonshinga ry’iki gihugu.
Aya makuru yavugaga kandi ko Amabasaderi William Papp yandikiye perezida Kaguta Museveni amusaba kutaziyamamaza mu matora yo mu mwaka w’ 2026.
Usibye ibyo, Gen Muhoozi ashinja uyu Amabasaderi gukorana n’abarwanya ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Gusa, bigaragara ko muri iki gihe Gen Kainarugaba Muhoozi akomeje kwibasira iki gihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
MCN.