• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Visi perezida muri Kenya, yagaragaje imirongo ya Bibiriya iri ku mufasha muri ibi bihe bigoye ari gucamo.

minebwenews by minebwenews
October 9, 2024
in Regional Politics
1
Visi perezida muri Kenya, yagaragaje imirongo ya Bibiriya iri ku mufasha muri ibi bihe bigoye ari gucamo.
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Visi perezida muri Kenya, yagaragaje imirongo ya Bibiriya iri ku mufasha muri ibi bihe bigoye ari gucamo.

Visi perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yatangaje ko hari imirongo ya Bibiriya irimo ku mufasha muri ibi bihe bigoye byo kweguzwa ku butegetsi, kandi avuga ko ari we wa mbere bibayeho mu mateka ya Kenya.

Ibi, Gachagua yabitangaje akoresheje urubuga rwa x, nyuma y’uko abadepite 281 muri 349 bagize intekonshingamategeko ya Kenya batoye bemeza ko uyu visi perezida Rigathi agomba kuva ku butegetsi, abandi 44 bagatora ko atakweguzwa, mu matora yabaye ku wa Kabiri tariki 08/10/2024, kubera ibyaha bigera kuri 11 ashinjwa birimo no gusuzugura umukuru w’igihugu. Uwo munsi w’urubanza wari umunsi ukomeye kuri bwana Rigathi Gachagua, nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibitangazamakuru by’i Nairobi.

Ibyavuye mu matora y’abadepite bikimara gusohoka, visi perezida Gachagua yahise atanga ubutumwa akoresheje urubuga rwa x, agaragaza imirongo ya Bibiriya irimo kumuha ihumure mu bihe ari gucamo bitamworoheye, ibyo avuga ko biruhije.

Imwe muri iyo mirongo harimo, 1 Abatesalonike 5:18, havuga ngo, “Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.”

Undi murongo ni uwo muri Yeremiya 30:19, uvuga ngo “Hazavamo gushima n’ijwi ry’abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.”

Perezida wa Kenya, William Ruto yaje kugira ibyo avuga kuri iyi mirongo ya Bibiriya bwana Gachagua yashize hanze, maze agira ati: “Amen” bivuze ngo ‘bibe bityo.’

Kimwe mu bitangaza makuru byo muri icyo gihugu cya Kenya nk’icyitwa Tuko, cyanditse kuri ubwo butumwa, kigira kiti: “Gachagua ntiyigeze ahahara ku byavuye muri ayo matora y’abadepite kandi batoye ko agomba kuva ku butegetsi.”

Tubibutsa ko kuri ubu hasigaye ko Sena yemeza niba Gachagua avaho cyangwa agumaho, mu minsi icumi iri imbere. Sena ikaba izabanza kwiga kuri buri kirego uyu mugabo aregwa ikabona kuzafata icyemezo cyanyuma.

                MCN.
Tags: Imirongo ya BibiriyaRigathi GachaguaVisi perezida wa Kenya

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?