Gen.Muhoozi yavuze icyo UPDF izakora mu gihe imirwano yo kwaduka i Uvira muri Kivu y’Epfo.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko mu gihe ibice bikikije umujyi wa Uvira byoramuka bi bereyemo imirwano, icyo gihe Ingabo ze zahita zagura ibirindiro byazo, ngo kuko ingabo ze zifite ubushobozi bwo kubikora.
Ni ubutumwa Gen.Muhoozi yatanze akoresheje urubuga rwa x, aho yagize ati: “Imirwano niramuka yadutse mu duce dukikije umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, ntituzahwema kwagura igice dukoreramo ibikorwa. Dufite abasirikare bahagije bo kubikora.”
Muri ubu butumwa bwa Gen.Muhoozi, ntiyagaragaje ko kwagura ibirindiro bivuze ko bazinjira mu mirwano, cyangwa ngwabe yavuga uruhande ingabo ze zizaba zishyigikiye hagati y’umutwe wa AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.
Cyobikoze mu bundi butumwa yatanze mbere y’ubu, yari yavuze ko afite inshuti ikomeye, avuga ko iyo nshuti ari Major Gen Sultan Makenga.
Ati: “Ngira inshuti, kandi iyo nshuti yitwa General Sultan Makenga.”
Icyo gihe kandi yavuze ko abacwezi n’Inkotanyi bitazongera kubaho ngo barasane, ati: “Ubwo ni ubucucu tutazongera kwigera tugira. Mana ishobora byose uzadufashe.”
Gen. Muhoozi yatangaje ibi mu gihe Leta ya Congo igize igihe igaragaza ko AFC/M23 yenda gufata uyu mujyi wa Uvira.
Ni mu gihe kandi iri huriro rya AFC/M23 na ryo rishinja uruhande rwa RDC gutegurira ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Uvira, bigamije kwisubiza ibice uyu mutwe wayambuye birimo n’umujyi wa Bukavu.
Ndetse nk’uko aya makuru akomeza abivuga ni uko abasirikare ba Leta n’intwaro ziremereye zakomeje kurundwa mu bice biri hafi n’aho uyu mutwe wa AFC/M23 ugenzura Kamanyola n’ahandi.
Uretse n’icyo, mu cyumweru gishize byavuzwe ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ko bwamaze gutegura abasirikare bayo ibihumbi 60, barimo n’abacanshuro, mu rwego rwo kugira ngo bahangane n’uy’u mutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyepfo muri Uvira no mu nkengero zayo.
Kuri ubu abenshi muri abo basirikare boherejwe mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga, bakaba bagambiriye gutera mu Rurambo, Minembwe, Mikenke na Rugezi ibice bituwe n’Abanyamulenge.