• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria.

minebwenews by minebwenews
July 17, 2025
in World News
0
Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria.
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria.

Israel yakoze ibitero by’indege mu mujyi wa Damascus, umurwa mukuru w’igihugu cya Syria, ahanini byangiza inyubako zikomeye za gisirikare harimo na minisiteri y’ingabo y’iki gihugu.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu ni bwo ibyo bitero byagabwe i Damascus muri Syria.

Amakuru avuga ko ibyo bitero byateje umwuka mubi mu karere kandi byongera n’ibibazo bya politiki n’umutekano bimaze igihe bihangayikishije isi yose.

Nyamara ibi byabaye mu gihe Ingabo za Syria ziri mu mirwano ikomeye mu majy’Epfo y’iki gihugu, mu ntara ya Sweida, kuko zihahanganiye n’abarwanyi ba Druze, aba ni abaturage bake mu gihugu ariko bafite amateka akomeye mu bwingenge.

Aya makuru akomeza avuga ko abasaga 50 bamaze kugwa muri iyo mirwano kuva mu cyumweru gishize, benshi bakaba ari abasivili barimo n’abagore n’abana.

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Yoav Gallant, yatangaje ko ibyo bitero byari bigamije gukumira iterabwoba no kurinda abaturage ba Druze ku mipaka ya Syria.

Ku rundi ruhande, guverinoma ya Syria yamaganye ibyo bitero, ivuga ko ari igikorwa cy’ubushotoranyi gishobora gutera indi ntambara isesuye mu karere.

Ihangana hagati ya Israel na Syria birimo guhindura isura, ni mu gihe Israel yinjira cyane mu mirwano y’imbere muri Syria binyuze mu bitero bikaze iyigabamo.

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’umuryango w’Abibumbye, byasabye buri ruhande kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage. Kimwecyo bigaragara ko imirwano hagati ya Leta ya Syria n’abaturage bayo, abo mu bwoko bwa Druze, ikomeje kugora ubuyobozi.

Hagataho, isi yose itegereje kureba uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere.

Tags: IbiteroIsraelSyria

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?