Gen.Muhoozi yavuze icyo yifuza ku Rwanda.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko u Rwanda na Uganda byifuza amahoro arambye, u bushuti n’ubufatanye mu baturage b’igihugu byombi ngo kuko ari ibihugu bihuje amateka.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/07/2025, ni mu gihe yifurizaga u Rwanda umunsi mwiza wo kwibohora.
Akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, yagize ati: “U Rwanda na Uganda ni ibihugu by’amateka n’amaraso. Twifuza amahoro arambye, ubushuti n’ubufatanye bwimbitse hagati y’abaturage bacu. Ndi kumwe namwe kuri uyu munsi w’amateka.”
Ubundi kandi avuga ko perezida Kagame n’ingabo ayoboye bakoze igikorwa cy’ubutwari isi izahora yibuka ku bwo guhagarika jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Ati: “Turibuka intwari zahagaritse jenocide, zigarura icyizere n’iterambere. Perezida Kagame n’ingabo ze bakoze igikorwa cy’ubutwari isi yose izahora yibuka.”
Kubyekeye u Rwanda, Muhoozi avuga atikandagira kuko iki gihugu acyiyumvamo cyane.
Yanagize n’uruhare runini mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi wigeze kuzamo agatotsi ndetse biza gushimangirwa no kongera kugenderana n’imikoranire myiza ku mpande zombi.