General Yakutumba mu Burakari Bwinshi Yasobanuye Impamvu AFC/M23 Yabatsinze
General Hamuri Yakutumba, umwe mu bayobozi b’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, yagaragaje umujinya ukomeye ku miterere y’intambara ikomeje gukomera mu Kibaya cya Rusizi, aho umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi.
Mu butumwa bw’amajwi bwatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/12/2025, General Yakutumba yavuze ko gutinda kugaba ibitero kwa drone z’ingabo za FARDC ari byo byabateje gutsindwa n’AFC/M23.
Yakutumba yagize ati:
“Twari twarabibasabye kuva kera ko drone za FARDC zigomba kugaba ibitero vuba. Iyo zitinda kugaba ibitero kuri AFC/M23, biyiha umwanya wo kwitegura. Iyo zitaza gutinda, AFC/M23 yari kuba yamaze gutsindwa.”
Yavuze ko nubwo adashaka gushinja umuntu ku gatsindwa kwabo, ariko ko FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi babatererana, ibintu byahaye AFC/M23 urubuga rwo kubatsinda.
Yakomeje agira ati:
“Nta we nshinja urubanza, ariko ukuri ni uko twari gutsinda AFC/M23. FARDC n’ingabo z’u Burundi baradutererana, bituma dutsindwa ku rugamba.”
General Yakutumba yanavuze ko AFC/M23 yabonye inkunga ikomeye yaturutse mu gace ka Kaziba, bituma uyu mutwe ugira imbaraga zidasanzwe mu mirwano. Yashinje ubuyobozi bukoresha indege za gisirikare kutagira ubushake bwo kugaba ibitero ku gihe, bikagumya guha AFC/M23 umwanya wo kwiyubaka no gukomeza gutera imbere.
Kugeza ubu, AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro mu Kibaya cya Rusizi, aho imaze kwigarurira uduce nka Miti Mbili, Rubarika, Buhewa n’igice kinini cya Luvungi. Amakuru yemeza ko ubu uyu mutwe ukomeje kwegukira inzira yerekeza ku mujyi wa Uvira, ukomeza gushyira igitutu gikomeye ku ngabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.
Ibi byose byerekana ko ubufatanye buke hagati ya FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bushobora gukomeza guha AFC/M23 amahirwe yo gutsinda urugamba rumwe ku rundi, mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kubera i Washington.






