• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

General Yakutumba mu Burakari Bwinshi Yasobanuye Impamvu AFC/M23 Yabatsinze

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 5, 2025
in Conflict & Security
0
General Yakutumba mu Burakari Bwinshi Yasobanuye Impamvu AFC/M23 Yabatsinze
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

General Yakutumba mu Burakari Bwinshi Yasobanuye Impamvu AFC/M23 Yabatsinze

General Hamuri Yakutumba, umwe mu bayobozi b’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, yagaragaje umujinya ukomeye ku miterere y’intambara ikomeje gukomera mu Kibaya cya Rusizi, aho umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi.

READ ALSO

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

Mu butumwa bw’amajwi bwatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/12/2025, General Yakutumba yavuze ko gutinda kugaba ibitero kwa drone z’ingabo za FARDC ari byo byabateje gutsindwa n’AFC/M23.

Yakutumba yagize ati:
“Twari twarabibasabye kuva kera ko drone za FARDC zigomba kugaba ibitero vuba. Iyo zitinda kugaba ibitero kuri AFC/M23, biyiha umwanya wo kwitegura. Iyo zitaza gutinda, AFC/M23 yari kuba yamaze gutsindwa.”

Yavuze ko nubwo adashaka gushinja umuntu ku gatsindwa kwabo, ariko ko FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi babatererana, ibintu byahaye AFC/M23 urubuga rwo kubatsinda.

Yakomeje agira ati:
“Nta we nshinja urubanza, ariko ukuri ni uko twari gutsinda AFC/M23. FARDC n’ingabo z’u Burundi baradutererana, bituma dutsindwa ku rugamba.”

General Yakutumba yanavuze ko AFC/M23 yabonye inkunga ikomeye yaturutse mu gace ka Kaziba, bituma uyu mutwe ugira imbaraga zidasanzwe mu mirwano. Yashinje ubuyobozi bukoresha indege za gisirikare kutagira ubushake bwo kugaba ibitero ku gihe, bikagumya guha AFC/M23 umwanya wo kwiyubaka no gukomeza gutera imbere.

Kugeza ubu, AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro mu Kibaya cya Rusizi, aho imaze kwigarurira uduce nka Miti Mbili, Rubarika, Buhewa n’igice kinini cya Luvungi. Amakuru yemeza ko ubu uyu mutwe ukomeje kwegukira inzira yerekeza ku mujyi wa Uvira, ukomeza gushyira igitutu gikomeye ku ngabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.

Ibi byose byerekana ko ubufatanye buke hagati ya FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bushobora gukomeza guha AFC/M23 amahirwe yo gutsinda urugamba rumwe ku rundi, mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kubera i Washington.

Tags: DroneFardcIngabo z'u BurundiWazalendoYakutumba

Related Posts

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru

September 25, 2026
Next Post
Abasivili barenga icyenda bahitanwe n’intambara ikomeje gututumba mu Kibaya cya Rusizi

Abasivili barenga icyenda bahitanwe n’intambara ikomeje gututumba mu Kibaya cya Rusizi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?