• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Goma: AFC/M23 Yamenyesheje ko Umwe mu Bayobozi Bakuru bayo Yishwe Arashwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 11, 2025
in Conflict & Security
0
Goma: AFC/M23 Yamenyesheje ko Umwe mu Bayobozi Bakuru bayo Yishwe Arashwe
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Goma: AFC/M23 Yamenyesheje ko Umwe mu Bayobozi Bakuru bayo Yishwe Arashwe

Magloire Paluku, wari Umujyanama mu by’Itumanaho wa Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, yarasiwe mu mujyi wa Goma ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10/12/2025, n’abantu bataramenyekana.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gucicikana mu masaha y’ijoro, yemezwa na AFC/M23 ivuga ko Paluku yaguye mu bitaro bikuru bya Goma, aho yari yajyanywe nyuma yo kurasirwa mu muhanda. AFC/M23 yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababa bari inyuma y’iki gikorwa.

Paluku yari umwe mu banyamakuru bakomeye mu Burasirazuba bwa Congo, wamenyekanye binyuze mu itangazamakuru, ubuhanzi n’imivugo. Yari kandi umuyobozi wa Radio Kivu 1, akaba yaratangiye ibikorwa bya politiki akorana n’ihuriro AFC/M23, rifatwa nk’inkingi ya politiki y’umutwe wa M23.

Mu mwaka wa 2024, Paluku n’abandi bayobozi ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa bahanishijwe igihano cy’urupfu na Leta ya Congo, bashinjwa “ubugambanyi n’uruhare mu bikorwa by’iterabwoba”, nubwo batari bahari.

Uyu mugabo w’imyaka 58, yavukiye i Butembo, aherutse no gusohora indirimbo ivuga ku rugamba rwo kurenganura abaturage, aho yavugaga ko atazapfa atabonye umusaruro w’intambara barwana.

Urupfu rwe rwatunguye benshi mu bakurikiranira hafi ibya politiki y’Uburengerazuba bwa Congo, hakibazwa niba rutazongera ubukana bw’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC.

Tags: GomaPalukuYishwe Arashwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?