Goma: Meya Washyizweho na AFC/M23 Yahagaritswe by’Agateganyo
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwatangaje ko Meya washyizweho n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yahagaritswe mu mirimo mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gutanga umwanya w’iperereza ku makosa akomeye akekwaho.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze muri Goma yemeza ko iki cyemezo gifitanye isano na raporo yagaragaye tariki ya 22/11/2025, ivuga ku bikorwa bivugwaho kuba binyuranyije n’inshingano ze, ubwo yari mu mirimo isanzwe y’akazi. Nta makuru arambuye yatangajwe ku byo aregwa, gusa abayobozi b’uyu mujyi bavuze ko hakenewe ubushishozi kugira ngo ukuri kujye ahabona.
Inzego zishinzwe imiyoborere muri Goma zatangaje ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza, aho buri muyobozi akwiye kubazwa inshingano ze, by’umwihariko muri ibi bihe igihugu kiri mu ntambara mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe iperereza rigikomeje, Meya yahagaritswe yasimbuwe by’agateganyo n’umuyobozi wungirije, ku buryo imirimo y’umujyi ikomeza nta nkomyi.
Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje guca ibintu hagati ya FARDC na AFC/M23, cyane cyane muri teritware za Masisi na Walikale. Ku munsi wo ku wa mbere, AFC/M23 yongeye kwigarurira igice cya Buhimba muri Walikale, ibigaragaza ko imirwano ikomeje kongera ubukana mu Burasizuba bw’iki gihugu.






