Gufunga Abanyamulenge bikomeje gufata indi ntera muri Kivu y’Amajy’epfo.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cya funze Abanyamulenge batatu barimo umupolisi umwe n’abasivile babiri, aba bazize ubwoko bwabo bw’Abatutsi. Bafatiwe mu duce two muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni Gikwerere na Espoir n’umupolisi batawe muri yombi ku wa kane tariki ya 10/10/2024 aho bafatiwe ahitwa i Remera ho muri teritware ya Uvira muri iyi ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Amakuru avuga ko aba basivile bafashwe ubwo bari bavuye Kamanyola berekeje mu Gifuni ho mu karere ka Rurambo bakaba bari bagiye mu giterane cyo gushima Imana.
Umupolisi we yari aturutse mu mujyi wa Uvira aho yari yarazindukiyeyo ku bw’impamvu zakazi akora ka Leta, ndetse andi makuru avuga ko yari yaragiye Uvira gufata imyambaro y’igipolisi, bityo aza gufatanwa na bariya basore mu gihe yari asubiye mu Rurambo.
Aya makuru akomeza avuga ko nyuma yitabwa muri yombi ry’aba Banyamulenge batatu bafashwe ku gicamunsi cyo ku wa kane, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11/10/2024, boherejwe kuri Runingu gufungirwayo. Kugeza ubu biravugwa ko ari ho bagifungiwe.
Inshuro nyinshi Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku bwoko bwabo kandi ahanini bakagaragaza ko bari korerwa n’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu mu gihe arizo zakabarengeye.
Bamwe mu Banyamulenge bagiye bicwa, abatishwe bagafungwa, hari abafungiwe i Kinshasa, Bukavu, Goma no mu zindi ntara zigize iki gihugu; ikibabaje ntibagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baburane.
Hagati aho aba Banyamulenge barasaba kurenganurwa.
MCN.