• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano akaze i Luanda muri Angola.

minebwenews by minebwenews
October 14, 2024
in Uncategorized
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano akaze i Luanda muri Angola.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano akaze i Luanda muri Angola.

Minisiteri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Kayikwamba Thérèse Wagner n’uwu Rwanda Olivier Nduhungirehe basinye uburyo bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari usanzwe ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

Iyi myanzuro yasinywe ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13/10/2024 i Luanda muri Angola, igihugu cyahawe inshingano z’ubuhuza no guhoshya umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Amakuru avuga ko aba baminisitiri bemezanyije iyi gahunda yari yaratanzwe n’inzobere mu by’umutekano zaturutse muri ibi bihugu bitatu, u Rwanda, RDC na Angola, zateranye mu mpera z’u kwezi kwa munani no mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

Iyo gahunda yagaragazaga uburyo bwakoreshwa mu gusenya burundu umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira ngo bahunganye umutekano w’u Rwanda no gufasha iki gisirikare cya FARDC mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Inama y’abaminisitiri yagombaga kwemeza iyo gahunda yateranye tariki ya 14/09/2024 ariko RDC yanga gusinya, nyuma y’ubutumwa minisitiri Kayikwamba yahawe buturutse kwa perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa, bumubuza kugira icyo yemeza.

Ibyo byanatumye n’indi nama yari teganyijwe ihagarikwa yagombaga guhuza inzobere mu by’u mutekano mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cumi, ari nayo yagombaga kugaragaza bidasubirwaho uburyo ni gihe gusenya FDLR bizatangirira.

Leta ya Kigali igaragaza ko iyo gahunda yo gusenya FDLR niramuka ikozwe, aribwo nayo izavugurura gahunda zayo z’ubwirinzi zashyizeho.

Ibi byatumye minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe atangaza ko isinywa ry’iyo myanzuro y’inama ya gatanu ko ari inzira nziza iganisha ku mahoro n’umutekano birambye mu karere.

Biteganijwe ko inzobere mu by’umutekano zizongera zigahura zikanoza neza gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR, ibyo zemeje bigasuzumwa n’inama y’abaminisitiri izaterana ubutaha.

          MCN.
Tags: AmasezeranoBasinyeGusenya FDLRLuandaU Rwanda na RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?