• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, March 5, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Gufungwa kwa bayobozi ba kuru muri polisi y’u Burundi biravuza ubuhuha.

minebwenews by minebwenews
August 19, 2025
in Conflict & Security
0
Gufungwa kwa bayobozi ba kuru muri polisi y’u Burundi biravuza ubuhuha.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gufungwa kwa bayobozi ba kuru muri polisi y’u Burundi biravuza ubuhuha.

You might also like

Abanyamulenge Batuye Minembwe Bahaye Ubutumwa Abari mu Mahanga Mu Gihe Intambara Ikomeje

AFC/M23 Yatangije Gahunda Yihariye yo Gusubukura Ubutabera mu Turere Twabohojwe

Kinshasa: Hatangijwe Igikorwa cyo Kuvugurura Stade des Martyrs, Impaka ku Ngurane n’Umutekano w’Abaturage Zirakomeje

Nyuma y’aho Leta y’u Burundi ifunze Colonel Moïse Arakaza uzwi cyane ku izina rya Nyeganyega, yongeye gufunga n’abarimo umu-jenerali.

Tariki ya 13/08/2025, ni bwo Col. Arakaza yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri komine ya Rumonge mu ntara ya Burunga, hari nyuma y’aho bamenye ko imodoka ye itwaye litiro 60 za lisansi, ariko baramureka aragenda.

Nyuma polisi yagiye gusaka iwe mu rugo ruherereye muri komine ya Nyanza mu ntara ya Burunga, banafatiramo imyambaro myinshi y’igipolisi.

Amakuru ahari kuri ubu ni uko mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri yaraye yinjijwe muri gereza nkuru ya Bururi.

Colonel Arakaza, akurikiranyweho icyaha cyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’icyo kugerageza kwica, gifitanye isano no kuba yaratunze imbunda Abapolisi bamuhagaritse ubwo yaragifatwa bwa mbere.

Undi na we wafanzwe ni Colonel Habyarimana Jean Bosco ndetse kandi na General Jean Bosco Ndayikengurukiye.

General Jean Bosco Ndayikengurukiye, yahoze ayoboye CNDD-FDD ikiri mu ishyamba, afungiwe muri gereza nkuru ya Mpimba iherereye ku Musaga i Bujumbura.

Uyu muyobozi akurikiranyweho icyaha cyo gukora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli.

Uyu ni we watangije ishami ry’ishyaka rya CNDD-FDD ryagiye ku butegetsi kuva muri 2005 ku bw’amasezerano ya Arusha muri Tanzania.

Naho Colonel Habyarimana Jean Bosco na we watawe muri yombi, yari ayoboye polisi muri komine Nyabikere mu yahoze ari intara ya Karuzi, afungiwe i Bujumbura kubera uruhare rukomeye akekwaho mu iyicarubuzo no kuburirwa irengero k’umuturage.

Umuturage azira, yitwa Daniel Ndimuminwe, yatawe muri yombi n’abapolisi ba Col.Habyarimana tariki ya 11/08/2025, ba muziza kubura amafaranga yo kwishyura muri restaurant yari yariyemo.

Col.Habyarimana, ubwo yaherekezagwa n’abapolisi bajya kuri iyi restaurant, bari bahamagawe na nyirayo. Bahageze, bakubitaguye Ndikuminwe, we agasobanura ko yahamagaye inshuti ye ngo imwishyurire.

Nyuma yo kumugira intere, Col. Habyarimana ya mujanye muri kasho ya Nyabikere. Mu ijoro ry’uwo munsi yategetse ko yoherezwa ku ivuriro, abapolisi bamugejejeyo basubizwa ko ibitaro bya Karuzi ari byo byashobora kumuvura.

Nyuma baba polisi bashyize Ndikuminwe kuri moto nk’aho bamujanye muri ibyo bitaro ariko ntibamugezayo, ntibanamusubiza muri kasho bari bamufungiyemo. Ibyo bigakekwa ko baba baramujugunye, agapfira ahantu hatazwi.

Urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza, SNR, rwahamagaje Col. Habyarimana i Bujumbura kugira ngo asobanure irengero rya Ndikuminwe. Agezeyo asobanura ko yacitse abapolisi, bityo ko atazi aho aherereye.

SNR, nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro byatanzwe na Col.Habyarimana yafashe icyemezo cyo kumufunga mu gihe hakomeje iperereza ku irengero ry’uyu muturage.

Tags: Biravuza ubuhuhaBurundiCNRGufunga
Share30Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abanyamulenge Batuye Minembwe Bahaye Ubutumwa Abari mu Mahanga Mu Gihe Intambara Ikomeje

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo

Abanyamulenge Batuye Minembwe Bahaye Ubutumwa Abari mu Mahanga Mu Gihe Intambara Ikomeje Abaturage b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe, kari mu misozi miremire y'i...

Read moreDetails

AFC/M23 Yatangije Gahunda Yihariye yo Gusubukura Ubutabera mu Turere Twabohojwe

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yatangije Gahunda Yihariye yo Gusubukura Ubutabera mu Turere Twabohojwe

AFC/M23 Yatangije Gahunda Yihariye yo Gusubukura Ubutabera mu Turere Twabohojwe Mu rwego rwo kugarura ubutabera mu turere twari twaratewe n’ingaruka z’intambara, Délion Kimbulungu, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Gusubukura...

Read moreDetails

Kinshasa: Hatangijwe Igikorwa cyo Kuvugurura Stade des Martyrs, Impaka ku Ngurane n’Umutekano w’Abaturage Zirakomeje

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Kinshasa: Hatangijwe Igikorwa cyo Kuvugurura Stade des Martyrs, Impaka ku Ngurane n’Umutekano w’Abaturage Zirakomeje

Kinshasa: Hatangijwe Igikorwa cyo Kuvugurura Stade des Martyrs, Impaka ku Ngurane n’Umutekano w’Abaturage Zirakomeje Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, ku munsi w’ejo...

Read moreDetails

Amakuru ku Mirwano Ikomeje Kuba i Kabambare

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Amakuru ku Mirwano Ikomeje Kuba i Kabambare

Amakuru ku Mirwano Ikomeje Kuba i Kabambare Abaturage barenga ibihumbi 21, benshi muri bo bakaba ari abagore n’abana, bahatiwe guta ingo zabo nyuma y’imirwano ikomeye yadutse ku wa...

Read moreDetails

Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo

Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo Mu gihe Abanyamulenge bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu misozi y’i Mulenge no mu bindi bice...

Read moreDetails
Next Post
Semenyo yakorewe racism mu mukino wa Liverpool na Bournemouth.

Semenyo yakorewe racism mu mukino wa Liverpool na Bournemouth.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?