• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Guhohotera Abanyamulenge i Uvira byafashe indi ntera.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
I Uvira Wazalendo benshi bitandukanyije na Leta biyunga kuri Twirwaneho.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Guhohotera Abanyamulenge i Uvira byafashe indi ntera.

You might also like

Icyo amakuru avuga kuri Gen Gasita watumwe i Uvira

RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

I Uvira muri Kivu y’Amajyepfo kuri ubu ahimuriwemo ibiro bikuru by’iyi ntara, nyuma yuko umurwa mukuru wayo ari wo i Bukavu ufashwe n’umutwe wa m23 mu kwezi gushize uyu mwaka, Abanyamulenge bahatuye bakorewe ihohoterwa rikomeye, ni mu gihe n’ubundi bari bahasanganwe umutekano muke uwo bategwa na Wazalendo.

Ahagana igihe c’isaha zibiri z’igitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/03/2025, Wazalendo, hamwe n’ingabo z’u Burundi, iza Congo(Fardc) binjiye mu mazu y’Abanyamulenge i Uvira, bafata bamwe muri bo babajana ahataramenyekana kugeza ubu, abandi bagenda barekurirwa mu mayira atandukanye….

Minembwe Capital News yamenye ko ahanini abafashwe ni abatuye muri Quartier ya Nyamyanda, usibye ko hari n’abandi bafatiwe ahitwa Kibangu, aha hakaba hafatiwe umupolisi witwa Gady w’Umunyamulenge.

Mu gihe abafatiwe Nyamyanda abamaze kumenyekana barimo umusirikare wa Leta witwa Blaise ufite ipeti rya Major, ndetse barimo kandi n’undi witwa Kanyabu we ufite ipeti rya Captain.
Abarimo gufatwa bose akaba ari Abanyamulenge gusa.

Ubutumwa bugufi bwanditse Minembwe Capital News yahawe n’umwe wafashwe ariko nyuma akaza kurekurwa, bugaragaza ko uyu musako wakozwe na Wazalendo hamwe n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC, wari ugamije gufata abasirikare bo muri Leta bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bari muri aka gace.

Bugira buti: “Abajenesi bageze iwanjye basaka ahantu hose, ariko batubazaga niba nta musirikare uba hano, natwe tuvuga ko ntawe. Badutoritire uko bifuzaga kose, ariko Imana yaturinze naho batujanye baza kuturekura.”

Uyu waduhaye ubutumwa ariko kubw’umutekano we yanga ko amazina ye tuyashyira hanze, yavuze ko usibye kubahohotera bakabakubita banabambuye amafaranga n’ibirimo amatelefone n’ibindi, nk’uko yakomeje abivuga.

Iri hohoterwa ryakorewe Abanyamulenge i Uvira, rije rikurikira n’ubundi ko bari bafite umutekano muke, aho bazira kuba umutwe wa m23 warigaruriye umujyi wa Bukavu.

Ndetse amakuru avuga ko kuvaho i Bukavu hafashwe n’uyu mutwe wa m23, Abanyamulenge bari aha Uvira birinda gutemberera mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi mu rwego rwo kugira ngo birindire umutekano.
Ikibabaje uyu munsi basanze mu mazu yabo.

Mu minsi mike ishize hari ubutumwa bw’amajwi bwakomeje kunyuzwa kumbugankoranyambaga bwatangwaga na Wazalendo bari aha Uvira, bababwiraga ko bagiye kubica kandi ko bazabaziza m23.

Ibyo bibaye mu gihe ku wa gatatu tariki ya 19/03/2025, Wazalendo bavuye aha i Uvira bagaba igitero kuri m23 i Gatogota mu Kibaya cya Rusizi, maze abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 ukibavugutiramo umuti, ni mu gihe bagihuriyemo n’akaga ko kugipfiramo.

Amakuru avuga ko Wazalendo bagipfiriyemo babarirwa mu magana.

Kuri ubu Wazalendo bahagarariye ahitwa za Sange, n’ahandi hafi aho muri uyu muhanda uturuka i Uvira ugana muri Kamanyola.

Naho abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 bo bareba igice cyose cya Gatogota ndetse na Kamanyola.

Tags: AbanyamulengeGutotezaUviraWazalendo
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Icyo amakuru avuga kuri Gen Gasita watumwe i Uvira

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Icyo amakuru avuga kuri Gen Gasita watumwe i Uvira Abagize ihuriro rya Wazalendo bakorera muri Uvira mu ntara ya Kivu y'Amaj'epfo, batangaje ko Brigadier General Olivier Gasita wahoherejwe...

Read moreDetails

RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF

RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, urashinjwa kwica abantu 60...

Read moreDetails

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko igisirikare cy'iki gihugu...

Read moreDetails

Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Ay'indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Bujumbura igana muri RDC Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ku kibuga cy'indege cyaho giherereye i Bujumbura ku murwa mukuru...

Read moreDetails

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe Makyambe Mishembe Laurent wahoze ari administrateur wungirije wa teritware ya Minembwe iyari yarashyizweho n'umutwe wa RDC warwanyaga...

Read moreDetails
Next Post
Uduce ingabo z’u Burundi zisigariyemo ahazwi nk’i Mulenge nyuma y’aho Twirwaneho izikubise umusubirizo.

Ingabo z'u Burundi zahuye n'agasenyaguro ku muriro w'imbunda za m23 na Twirwaneho, mu misozi y'ahazwi nk'i Mulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?