Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.
Jaques Kyabula, guverineri w’intara ya Haut-Katanga wari warabuze, yongeye kugaragara muri iyi ntara abereye umuyobozi.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru turimo, ni bwo guverineri Kyabula yagaragaye ari i Lumbashi ku murwa mukuru w’iyi ntara ya Haut-Katanga.
Nk’uko amakuru abivuga ni uko hari amashusho yagiye hanze agaragaza Kyabula ari gusuhuza abantu bari bateraniye ku rugo rwe ruri i Lumbashi.
Mubari bahateraniye barimo abarwanashyaka bo mu ishyaka rye rya Politiki ari ryo rya ARDEV, ndetse kandi n’abashyigikiye ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo.
Amakuru akomeza avuga ko kuri uwo munsi nyine, yanakiriye n’abagize akanama gashinzwe umutekano muri iyi ntara.
Uyu muyobozi yabuze nyuma y’aho yanze kwitaba i Kinshasa aho yari yahamagajwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jacquemain Shabani.
Hagati muri uku kwezi kwa karindwi, Kyabula yatangaje ko Joseph Kabila wahoze ari perezida w’iki gihugu na Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ko “ari Abanye-Congo, bityo ko ikibazo cyabo kigomba gukemurirwa mu muryango.”
Yavuze kandi ko u Rwanda ko “arirwo mwanzi mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Ibi byatumye ibibazo byinshi bivuka muri guverinoma i Kinshasa, kubera ko Kabila iyi guverinoma imushinja gukorana na AFC/M23.
Bivugwa ko kuba ataritabye i Kinshasa byatumye avaho by’agateganyo, hashyirwaho guverineri wungirije, mu rwego rwo kugira ngo abe guverineri wagateganyo.
Aya makuru akomeza avuga ko Kyabula yisobanuye ko atitabye kubera impamvu z’ubuzima.
Kuri ubwo rero, biteganyijwe ko azajya i Kinshasa ku wa gatandatu, niba ntagihindutse kibaye.