• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Guverinoma ya Kinshasa yagize ibindi bishya itangaza ku mutwe wa M23.

minebwenews by minebwenews
October 1, 2024
in Regional Politics
1
Guverinoma ya Kinshasa yagize ibindi bishya itangaza ku mutwe wa M23.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Guverinoma ya Kinshasa yagize ibindi bishya itangaza ku mutwe wa M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, aho yatangaje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bazasubizwa mu buzima bwa gisivile.

Mu bisobanuro uyu muvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa yatanze, yavuze ko ibyo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba M23 bizanyura mu nzira ireba imitwe yose y’itwaje intwaro y’Abanyekongo izwi nka P-DDRCS.

Muyaya yagize ati: “Turi mu nzira ya mahoro arambye kandi P-DDRCS ni ikintu cyingenzi kizadufasha kumaraho imitwe y’itwaje imbunda yose. Na M23 izafatwa muri ubwo buryo. Ni na byo imyanzuro ya Luanda isaba.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa yanasobanuye ko mu biganiro byabereye i Luanda, hafashwe umwanzuro w’uko M23 igomba guhagarika imirwano no kujya mu nkambi ya bugenewe, nyuma abarwanyi bayo bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Yakomeje avuga ko “ibyavugiwe mu nama bikigoye kugira ngo abyemeze ngo kuko nta tangazo rigaragaza imyanzuro yayo ryasohotse.

Uyu mutwe wa M23 kuva wubura imirwano mu mpera za 2021 wagarageje ko wagiranye ibiganiro na perezida Félix Tshisekedi bashyiraho amasezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu buryo burambye.

Major Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare muri uyu mutwe wa M23, mu 2022 yasobanuye ko perezida Félix Tshisekedi yari yaremeye kwinjiza abarwanyi ba M23 mu gisirikare cy’igihugu, agaragaza ko kuba Tshisekedi yarisubiyeho byababaje.

Uyu mutwe wa M23, mu bihe bitandukanye usaba ubutegetsi bwa Kinshasa kuganira nawo, ariko iyo leta ntibikozwa, kuko rimwe na rimwe inavuga ko itazigera iganira n’uyu mutwe wa M23.

M23 nayo igaragaza ibibazo birimo ko Abanyekongo bo kuruhande rumwe bakorerwa ihohoterwa, cyane cyane Abatutsi, ndetse bamwe bakemeza ko ibibakorerwa bisa na genocide, kandi byose bigakorwa leta ya Kinshasa irebera.

Ikindi, kwemeza ko abarwanyi ba M23 bazasubizwa mu buzima busanzwe ni ukwemeza ko ari abenegihugu, hakibazwa impamvu Leta ya Kinshasa ikunze kubaheza aho kwicarana nabo ngo baganire ku bibazo bihangayikishije igihugu cyabo.

               MCN.
Tags: M23Patrick MuyayaUbuzima busanzwe
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Bamwe mu Banyamulenge bo mu Bibogobogo ntibakigera i Baraka, menya impamvu yabyo.

Bamwe mu Banyamulenge bo mu Bibogobogo ntibakigera i Baraka, menya impamvu yabyo.

Comments 1

  1. Tinlongo says:
    11 months ago

    Ahubwo mushyire FARDC mu gisiviri mugumane M23. Abazayirwa muri ibicucu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?