Guverinoma ya RDC Yashyizeho Amabwiriza Akomeye Agenga Itangazamakuru rya Leta
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, yatangaje ko imvugo ya Leta igomba kuyoborwa n’amabwiriza ahamye kandi asobanutse, agamije kurinda icyizere rusange, ubumwe bw’igihugu n’ubusugire bwacyo.
Ibi yabigarutseho nyuma y’ibiganiro byanyujijwe mu itangazamakuru na Muhindo Nzangi, Minisitiri wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Umutekano w’Ibiribwa muri guverinoma ya Suminwa, byakurikiye igihano cyafatiwe Général-major Sylvain Ekenge. Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko hakenewe uburyo bukomeye, bunoze kandi buhoraho bwo kugenzura itangazamakuru rya Leta.
Mu ijambo yagejeje ku bagize guverinoma mu nama y’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki ya 08/01/2025 i Kinshasa, Judith Suminwa yibukije amabwiriza yatanzwe na Perezida wa Repubulika yerekeye imvugo n’imyitwarire y’abagize Leta mu itangazamakuru, cyane cyane iyo bafashe ijambo ku ngingo zifite aho zihuriye n’inyungu z’igihugu.
Yashimangiye ko ijambo rya Leta ridakwiye gutangwa mu buryo bwihuse cyangwa butateguwe, by’umwihariko iyo rijyanye n’ibibazo by’umutekano w’igihugu, ubwirinzi, ubumwe bw’abaturage n’umubano wa dipolomasi. Yasobanuye ko kubahiriza aya mahame ari inshingano idakuka kuri buri muyobozi wa Leta, kandi ko kuyateshuka ari ibintu bidakwiye na gato.
Raporo y’inama igaragaza ko, kubera gukomeza kugaragara kw’imvugo zitateganyijwe kandi zitanyuze mu murongo w’amabwiriza ya Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe yibukije abaminisitiri bose ko bagomba kwitwararika cyane kubahiriza byimazeyo amabwiriza agenga itumanaho rya Leta. Yagize ati: “Ku bw’ibyo, itangazamakuru ryose ku ngingo zifatika kandi ziremereye rigomba kunyuzwa mu mikoranire n’ubujyanama bwateganyijwe, buyoborwa na Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ku bufatanye n’inzego zibishinzwe za Perezidansi ya Repubulika, hagamijwe kubungabunga umurongo umwe wa Leta no kwirinda ingaruka zishobora kwangiza umutekano cyangwa dipolomasi y’igihugu.” Yasabye kandi abaminisitiri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza mu biro byabo ku buryo bukomeye.
Iyo raporo ikomeza ivuga ko, ashyigikiye ijambo rya Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Repubulika Félix Antoine Tshisekedi yatanze umuburo ukakaye ku bagize guverinoma bashobora kwirengagiza inzira zashyizweho zo gutanga amakuru ya Leta binyuze muri Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho.
Iyo gahunda y’igenzura, izashyirwa mu bikorwa n’iyo minisiteri, izakorana n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’itumanaho, serivisi z’itumanaho za Perezidansi, iza Etat-major y’Ingabo za FARDC ndetse n’iza Polisi y’Igihugu. Iyi mikoranire izajya isabwa ku itangazamakuru ryose rinyura ku muyoboro wa Leta cyangwa ku bindi bitangazamakuru, igihe rifite aho rihuriye n’ishusho, inshingano n’icyubahiro bya Leta.
Perezida Félix Tshisekedi asanzwe ashimangira akamaro ko gushyira mu murongo itangazamakuru rya Leta, cyane cyane nyuma y’amagambo yavuzweho byinshi ya Général-major Sylvain Ekenge, uherutse guhagarikwa ku mirimo ye nk’umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Mu nama y’Inama y’Abaminisitiri yo mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 02/01 i Kinshasa, muri Cité de l’Union africaine, Umukuru w’Igihugu yasabye abagize guverinoma, abayobozi b’inzego za gisivile n’iza gisirikare, ndetse n’abagize uruhare mu itangazamakuru rya Leta, kugaragaza kwitonda, ubushishozi n’inshingano mu magambo yabo, cyane cyane ku ngingo zireba umutekano w’igihugu, ubumwe bw’abaturage n’imibanire y’inzego za Leta.






