Guverinoma yahakanye uruhare mu bitero by’indege mu Burasirazuba-Minisitiri Muyaya
Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko Leta ya Congo atari yo iri inyuma y’ibisasu by’indege biri kugwa mu bice bituwe mu Burasirazuba bw’igihugu, bihitana abasivile benshi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kinshasa ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 11/11/2025, Muyaya yagize ati:
“Abari kubombaride ahatuwe ni abafashe ibyo bice. Ni bo bakora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”
Muyaya atangaje ibi nyuma y’aho hakomeje guterwa ibisasu mu duce twa Masisi, Rutshuru, Walikale na Nyiragongo, bigahitana abaturage, bigasenya amazu ndetse bigateza ubuhungiro bukabije ku baturage.
Gusa ibyo Muyaya yatangaje bigaragaza ukwirengangiza gukomeye cyene, aho abasesenguzi bavuga ko guverinoma yirengagije uruhare rwayo mu gukumira ibi bikorwa, cyangwa se kuba hari ubwo abarwana ku ruhande rwayo, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo babigiramo uruhare.
Ibi bibaye kandi mu gihe impande zose zishinjanya kurasa mu duce dutuwe n’abaturage, aho abarwana ku ruhande rwa Leta bashinjwa gukoresha indege z’intambara zikarasa ku misozi ituwe na benshi, bikavugwa ko harimo kwihimura ku bitero by’umutwe wa M23.
Guverinoma ya RDC ikomeje gusabwa n’imiryango mpuzamahanga kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivile mu gihe cy’intambara, no gukora iperereza ryigenga ku bitero byose bihitana abaturage, aho biva bikagera.






