Kuri uyu wa Gatandatu, w’i Cyumweru gishize, tariki 11/11/2023, mugace ka Mugererwa, gaherereye mu bilometre 15 n’u Mujyi wa GOMA, muri teritware ya Nyiragongo, habaye kurasana hagati y’u mutwe w’itwaje imbunda wa Wazalendo n’ingabo za Republika ya Demokarsi ya Congo (FARDC).
Nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko uko guhangana kwa Wazalendo na FARDC kwabaye igihe c’isaha z’umugoroba wa joro.
Gusa AFP ikomeza ivuga ko icyaba cyarateye ayo makimbirane kitarabasha kumenyekana.
Umwe mu bakorera mu rwego rushinzwe umutekano wavuganye n’ibi biro ntaramakuru ariko utashatse ko amazina ye amenyekana, yatangaje ko abantu 6 bahise bapfa, abagera ku 10 barakomereka.
Ati: “Muri ubu bwumvikane buke, barasanye, 6 bapfuye, abandi 9 bakomeretse.”
Perezida wa sosiyete sivili ikorera muri teritware ya Nyiragongo, Jean Claude Mambo Kawaya na Adolphe Muhire uri mu bagize urwego rushinzwe kurinda abasivili mu mujyi wa Goma bemeje ko koko uku kurasana kwabayeho, kandi ngo umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko ntacyo yatangarije ibi biro ntaramakuru, ubwo byashakaga kumenya icyo uruhande rwa Leta ruvuga kuri uku kurasana.
Uku kurasana kubayeho nyuma y’aho m’ukwezi gushize kwa Cumi (10), uy’u mwaka w’ 2023 na bwo abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo barasaniye mu Mujyi wa Goma, ibyatumye ubuyobozi bw’i Ntara ku rwego rwa gisirikare busaba ko bashakishwa, bagahanirwa iyi myitwarire.
Leta ya RDC ishigikira imitwe ya Wazalendo bitewe n’uko yiyemeje guhangana n’umutwe witwaje imbunda wa M23, ariko hari ubwo bigaragara ko yananiwe kugenzura imikorere yabo, aho ivugwaho kubangamira umutekano w’abaturage, na yo ubwayo igasubiranamo, ipfa ibice igenzura.
By Bruce Bahanda.