Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
Niba ukora ibi bintu bigera muri bitanu, ushobora kuzahora mu bukene, nk’uko tubikesha urubuga Healthy. com.
Kimwe muri ibyo bintu harimo kuba wanga kumva inama inararibonye zikugira. Akenshi harubwo abantu bagirwa inama yo gukora cyangwa kureka ikintu ariko ntibumve, niba nawe ugirwa inama cyane ariko ntiwumve, menya ko kakubayeho uzahora mu bukene.
Icya kabiri, hari ubwo wanga gusaba ubufasha, hari igihe umuntu ahora yumva ko yishoboye nyamara burya ntawigira kuko hari gihe biba ngombwa ko waka ubufasha. Niba nawe wanga gusaba ubufasha wigira nyamwigendaho uzahora ukenye. Icya gatatu, guhora ugura ibintu bihenze ngo wemeze abantu; harubwo umuntu yambara ibintu bihenze ataruko akize ahubwo ashaka kwemeza abantu babana nawe mu buzima bwe abamo. Niba nawe umeze uko bihindure bitabaye ibyo kakubayeho uzahora ukenye.
Icya kane, kuba uhora wanga akazi kubera umushahara, bishobora kuguhesha guhora mu bukene, niba buri gihe wanga akazi kubera umushahara runaka burya byatuma uhora mu bukene kuko siburi wese uzabona akazi kamuha amafaranga yifuza. Icya gatanu, guhorana n’abantu bagukeneyeho inyungu runaka, rero niba uri muri abo bantu bahora bagukeneyeho inyungu runaka aho bagukeneyeho ko ubishyurira cyangwa se ikindi kintu burya nabyo bizakugiraho ingaruka, kuko ibyo bagukeneyeho nibishyira bazahita bagusiga nta yandi mahitamo.
MCN.