Hagaragajwe ko Harris Kamala ari imbere ya Donald Trump.
Ni ikusanyabitekerezo byashizwe ahagaragara byerekeye amatora ateganyijwe kuba muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu kwezi kwa Cumi na kumwe uyu mwaka, bigaragaza ko visi perezida Kamala Harris ari kuza imbere cyane ya Donald Trump.
Iri kusanyabitekerezo ryakozwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, n’ikigo gikora ubushakashatsi gifite ibiro bikuru i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ku wa mbere w’iki Cyumweru nibwo iri kusanyabitekerezo ryakozwe no ku wa Kabiri, ryakurikiranye inama ikomeye y’ishyaka ry’Abarepubulikeni aho ku wa Kane w’i Cyumweru gishize Donald Trump yemeye ku mugaragaro kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu mezi ane ari mbere.
Iri kusanyabitekerezo ryakurikiranye kandi n’itangazo perezida Joe Biden yashize hanze ku Cyumweru, rivuga ko ahagaritse umugambi wo kwiyamamaza mu matora y’u mukuru w’igihugu, agashyigikira visi perezida we, Harris Kamala, ashimangira ko ari we ukomeza guhagararira ishyaka ry’Abademocrates.
Abashinzwe kwa mamaza Harris Kamala bavuga ko ntawe bahatanira uyu mwanya mu ishaka rye.
Iri kusanyabitekerezo kandi, Kamala yabonye ibice 44 ku ijana mu gihe Trump yabonye 42 ku ijana ku bitekerezo byakusanyijwe imbere muri iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Harris Kamala witeguye guhatana mu matora y’u mukuru w’igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika, afite imyaka 49 y’amavuko, mu gihe uwo bahanganye we Donald Trump afite imyaka 78. Uwo bigaragaza kwa kunzwe cyane ni Harris Kamala.
MCN.