Hagaragajwe uburyo ukwezi gufasha kurokora ibinyamuzima bigendera ku Isi.
Abashakashatsi nibo bagaragaje ko hari uduce two ko ku kwezi dukonja cyane, akaba ari two babikamo ibinyamuzima byo ku Isi bifite ibyago byinshi byo gushiraho.
Tumwe muri utwo duce twakwifashishwa, ngo ni utumaze imyaka ibarirwa muri miliyari tutagerwamo n’urumuri rw’izuba.
Imibare iheruka yagaragaje ko mu bwoko miliyoni 8 bw’ibinyabuzima biri ku Isi, uburenga miliyoni imwe bufite ibyago byinshi byo gushiraho.
Ni ibintu abashakashatsi bavuga ko bihangayikishije kuko bakeka ko hari bumwe muri ubwo bwoko bwazaba bushizeho butaranamenyakena.
Itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Mary Hagedorn ukora mu kigo cy’igihugu cyita ku binyabuzima cya Smithsonia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryasobanuye ko aho hantu hakonje ku kwezi hashobora gufasha mu kubika neza impagararizi z’uruhu cyangwa utundi tunyangingo tw’inginze tw’inyamanswa zifite ibyago byo kugendera ku Isi.
Ni uburyo byavuzwe ko nka “cryopreservation,” aho bene utwo tunyangingo dukonjeshwa cyane kugira ngo tubikwe igihe kirekire tutangiritse.
Ubu bushakatsi bukaba bwarashizwe hanze n’igitangaza makuru cyitwa Bioscience, ahagana ku itariki ya 31/06/2024.
Uyu uyoboye itsinda ry’abariya bashakashatsi yagize ati: “Kubera iryangirika ry’ibidukikije rituruka ku mpamvu nyinshi zibikorwa bya muntu, hari ibinyabuzima byinshi bifite ibyago byo gushiraho, kandi ibyo byago birushaho kwiyongera birenze ubushobozi bwacu bwo kurokora ibyo binyabuzima mu buryo kamere bwabyo.”
Mu duce tw’ukwezi cyane cyane akitwa Polar region hahora igicu ndetse hamwe ntihagera imirasire y’izuba kuva mu myaka miliyari 2 ishize.
Muri utwo duce usanga ubushyuhe buhora buri munsi ya degre Celsius 196 munsi ya zeru.
Aha niho abo bashakashatsi bahera bavuga ko utwo duce twa kwifashishwa mu kubika impagararizi zinyamanswa ziri kugendera ku Isi, byatuma zimara igihe kirekire cyane kandi bitarimo ingorane nyinshi.
Icyakora bavuga ko kugeza ibikoresho bisabwa ku kwezi ari icyo kintu gishobora gutwara imyaka ibarirwa mu magana, kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa.
Hazanatekerezwa ku buryo bwo gupfunyika izo mpagararizi, nuburyo bukwiye zizajya zibikwamo zigejejwe ku kwezi.
Ikirenze ibyo, ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rizanakenera ubufatanye mpuzamahanga mu kuwutera inkunga.
Ibyo byose bimaze kunozwa neza, abo bashakashatsi bizera ko nta kabuza bizagerwaho.
MCN.