Mpuruyaha, y’urubanza rwa Corneille Nangaa waburanishijwe adahari i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC.
Ni urubanza rwatangiye ku wa Gatatu tariki ya 24/07/2024, rukaba rwaraburanishirijwe muri gereza nkuru ya gisirikare ya Ndolo, iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa mukuru wa AFC ari kuburanishwa adahari ku cyaha cyo gushinga iryo huriro no kuriyobora.
Ahanini iri huriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, ari naryo ribarizwamo n’umutwe wa M23, ryashizwe ngo rirwanye ubutegetsi bwa Kinshasa no kubushyiraho akadomo kanyuma.
Aba buranishwa muri uru rubanza ni 25 babarizwa muri AFC/M23. Barimo Corneille Nangaa nk’umuyobozi mukuru wa AFC n’umugore we Yvette Lubanda Nazinda wamaze kwihungira ubu akaba ari mu Bihugu by’i Burayi, Gen Sultan Makenga, Berterand Bisimwa, Brig Gen Byamungu, Lawrence Kanyuka na Lt Col Willy Ngoma.
Abagera kuri batanu mu baburanishwa nibo leta yamaze guta muri yombi, ni nabo bagaragaye mu rubanza
Barimo Eric Nkuba wafatiwe muri Tanzania ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mbere uy’u mwaka 2024, Nicaisse Samafu Makinu, Nangaa Baseane Putters na Nkangya Nyamacho Microbe na Safari Bishori Luc.
Umunyamategeko waba yabwiye itangaza makuru ko afite amakenga ku iburanishwa ryabo kuko harimo n’abashora gukatirwa igihano cy’urupfu.
Bakaba banageze imbere y’ubatabera, bashinjwa ibyaha byo guhemukira igihugu mu gukorana b’ibihugu by’Amahanga bagamije gutera ubwoba guverinoma ya Kinshasa.
MCN.