Hahishuwe ko ubutegetsi bw’i Kinshasa ko buri gutegura ibitero karahabutaka kuri AFC/M23.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, umuyobozi waryo mukuru yahishuye ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ko buri gutegura kubagabaho ibitero simusiga.
Ni amakuru yashyizwe hanze na Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’iri huriro rya AFC/M23, aho yayatanze akoresheje ubutumwa bw’amajwi yacishije kuri telegraph.
Cyobikoze, Nangaa yavuze ko n’ubundi ibyo bitero kobirmo gukorwa.
Yasobanuye ko ibiganiro bigamije kumvikanisha Leta y’i Kinshasa na AFC/M23 bibera i Doha muri Qatar bigifite agaciro, ariko ashinja perezida Felix Tshisekedi kugaragaza ko ashaka intambara aho gushyira imbere ibiganiro.
Yagize ati: “Ibiganiro by’i Doha ntabwo byarangiye. Doha ni inzira twakiriye, twishimira nk’ibindi bikorwa bigamije gushaka amahoro, turi mubakomeza gutekereza ko igisubizo ku bibazo bya Congo atari intambara, ko mbere na mbere ari inzira ya politiki.”
Yakomeje avuga ko ibi biganiro bibangamirwa na perezida Felix Tshisekedi we wumva ko gukoresha intambara aribyo byazana igisubizo kirambye.
Ati: “Turabizi ko arimo kwitegura kutugabaho ibitero, ndetse asanzwe adutera. Turabizi ko adaha agaciro ibiganiro by’i Doha ni ukureba abantu yoherezayo abo ari bo, dukomeza kubiha icyizere ku ruhande rwacu twagaragaje ubushake, bwerekanwa n’uko twavuye i Walikale ku bushake, twarekuye abasirikare ku bushake, abasirikare 1400 ba FARDC bari muri Monusco kandi byakozwe ntacyo dusabye.”
Uyu muyobozi wa AFC/M23 yavuze kandi ko Congo ifite imfungwa za AFC/M23 yo itigeze irekura.
Yasobanuye ko uretse bariya basirikare bari muri Monusco hari n’abandi bari bivanze mu baturage, barimo abarwanyi biyise Wazalendo, FDLR n’abandi bose ngo bari aho.
Corneille Nangaa avuga ko kuba perezida Joseph Kabila yarahisemo kujya i Goma ari amahitamo ye nk’undi munyekongo, kuko na we ngo yari yarimwe uburenganzira bwe, ahitamo gutaha ajya i Goma kubera ko bitari gushoboka kujya i Kinshasa.
Yavuze ko Kivu y’Amajyaruguru ikiri ubutaka bwa RDC ku buryo uwo ari we wese ushaka kuhajya bidakwiye kuba ikibazo ngo ni uko hagenzurwa na AFC/M23.