Ubutegetsi bwa RDC hamenyekanye icyo buri gutegura bigaragaza ko bugishaka Intambara .
Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo byamenyekanye ko burikuzana abacanshuro bo mu majy’epfo ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika muri Colombia nyuma y’aho izanye abo muri Romania bakananirwa.
Hagize iminsi bivugwa ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bugifite gukemura amakimbirane yo mu Burasizuba bwayo bukoresheje intambara, kabone nubwo hari ibiganiro by’amahoro bibera ahatandukanye bigamije kumvikanisha impande zihanganye.
Ni muri ubwo buryo amakuru avuga ko RDC iri kwerekeza amaso yayo ku bacanshuro bo muri Colombia, ni mu gihe abo yari yarazanye mbere bananiwe.
Umucanshuro wo muri Colombia, Eric Dean Prince, aheruka gutangaza ko agiye gucungira RDC umutekano w’ibirombe byayo by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa.
Aya makuru anagaragaza ko ubwo bwumvikanye bwemeranyijweho mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho hari haciye iminsi impande zombi ziri mu biganiro.
Prince bikaba bizwi ko afite ikigo cy’abacanshuro cyitwa Blackwater, kimaze kugirana ubucuti n’ibihugu byinshi bitandukanye.

Aya makuru akomeza avuga ko uyu Prince amaze iminsi ari gushaka abacanshuro biganjemo abo muri Colombia, kugira ngo bajye gufasha u butegetsi bw’i Kinshasa kurwanya umutwe wa M23 no gucunga ibirombe by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa.
Hagataho, abanyakolombia bahoze mu ngabo bari kwinjira ku bwinshi mu bacanshuro, kandi bikavugwa ko aba ko bagezweho muri iki gihe.
Kuri ubu bari muri Ukraine aho barwanirira ubutegetsi bwa Zelensky no muri Sudan.
Nk’uko amakuru abigaragaza ni uko muri RDC bemerewe kuzajya bahembwa ama-pesos miliyoni 19 ku kwezi (4300$). Amatangazo abahamagarira kuja kurwana ahanini anyuzwa kuri TikTok, abinkwakuzi bagahita bafata indege ibakura i Bogota bakinjira i Madrid, bahava bafata indege ibageza muri Pologne hanyuma bakabona kwnjira muri Ukraine.
Benshi bumvise ayo mafaranga , bihutira kwinjira mu bacanshuro. Bivugwa ko muri Mexique bashakishwa cyane kugira ngo bakorane n’aba-cartel bakomeye mu gucuruza abantu muri Amerika.
Ahandi bavugwa cyane ni muri Sudan, aho mu minsi ishize, hari amakuru yavugaga ko abarenga 300 barwanaga ku ruhande rwa Rapid Support Force.
Kuva mu mwaka wa 2000, abacanshuro bo muri Colombia bavuzwe mu bihugu birimo u Burusiya, Yamen, Libya, Somalia na Afghanistan. Muri Yamen bivugwa ko abagiyeyo binjiza hafi 7000$ ku kwezi.
Mu mwaka wa 2021 nabwo bavuzwe muri Haiti ndetse bivugwa ko bari mu bagize uruhare mu rupfu rwa perezida Jovenel Moïse. Kubera ibyo Abanye-Colombia 17 barafunzwe, ubu bari muri gereza iri i Port-au- Prince.
Abamaze gupfira muri Ukraine babarirwa mu 300 bagiyeyo nk’abacanshuro.
Amakuru akomeza avuga ko u Rwanda ruzi ibyaba bacanshuro ngo kuko minisitiri w’ubanye n’amahanga warwo, Olivier Nduhungurehe, aheruka kubwira umunyamakuru wa mama urwa Gasabo, ko nubwo harimo kuba ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda ndetse na RDC na M23, amakuru ahari ari uko Congo igishaka intambara.
Kandi agaragaza ko iki kibazo, cyagejejwe ku bahuza barimo Qatar na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu Prince uyoboye abacanshuro bashaka koherezwa muri RDC, yahoze mu mutwe w’ingabo za Amerika zizobereye mu kurwana mu mazi, ku butaka no mu kirere.
Nyuma y’aho aviriye mu ngabo za Amerika yahise ashinga Blackwater, akorana byahafi n’igihugu cye mu butumwa butandukanye.
Hari nubwo byigeze kuvugwa ko ubwo ingabo za Monusco zizava muri RDC, blackwater izasigara mu nshingano mu bice bitandukanye by’iki gihugu.