Hamenyekanye agace abarwanyi ba AfC/M23 bikuyemo ko muri Kivu y’Amajyepfo.
Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, bikuye mu gace ka Luhihi nta mirwano ibaye, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Aka gace ka Luhihi gaherereye muri teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni agace kandi kari mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Katana hafi n’ikibuga cy’indege cya Kavumu.
Ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 26/04/2025, amakuru avuga ko ari bwo aba barwanyi bivanye muri aka gace. Kugeza ubu ntakiramenyekana cyatumye aba barwanyi bava muri aka gace.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, aba barwanyi ni bwo bigaruriye aka gace kimwe n’utundi duherereye muri ibyo bice, hari nyuma yuko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zari zimaze guhunga, cyangwa gutsindwa urugamba.
Hari n’andi makuru ataremezwa neza avuga ko aba barwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bikuye no mu tundi duce duherereye muri ibyo bice, harimo aka Kabamba na Kasheke. Nubwo tutarabasha kugenzura aya makuru, ariko yakomeje gutangazwa n’abanyamakuru bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa.
Kurundi ruhande, uyu mutwe wa M23 ukomeje gukora amateka ni mu gihe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu wigaruriye umujyi wa Kaziba, uherereye muri teritware ya Walungu.
Bizwi ko uwo mujyi muto wari urimo abarwanira ubutegetsi bw’i Kinshasa benshi kuko babarirwaga mu bihumbi birenga 10. Binasobanurwa ko warimo abasirikare b’u Burundi, Wazalendo, FARDC n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Hagataho, uyu mutwe wa M23 uri kwagura ibirindiro byawo muburyo bukomeye.