• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, August 12, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Hamenyekanye amabanga akomeye Israel iziranyeho na Amerika ku gitero giheruka .

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 16, 2025
in World News
0
Israel ikomeje gukora amateka ni mu gihe ibisasu byose Iran iri kuyirasaho iri kubishywanyaguza.
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye amabanga akomeye Israel iziranyeho na Amerika ku gitero giheruka .

You might also like

U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y’umurengera.

Abanyamakuru ba Al-Jazeera barenga bane bishwe barashwe.

Rwanda Launches Nationwide Digital ID Initiative to Modernize Identity Management

Igitero cya gisirikare gikaze Israel iheruka ku gaba muri Iran kikagwamo abayobozi ba gisirikare ba Iran ngo cyari kwicirwamo n’umuyobozi wayo wo hejuru, Ayatollah Ali, ariko perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump abuza Israel yarigiye kubikora kuko yarimundorerwamo z’imbunda zayo.

Iki gitero igisirikare cya Israel (IDF) cyagabye muri Iran kigahitana abasirikare icyenda (9) bayo barimo n’umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere cyakozwe mu ijoro ryo ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Amakuru yatanzwe n’Abanyamerika avuga ko Israel iba yaracicyiyemo na Ayatollah Ali Khamenei, ngo kuko na we bari bamufite mu ndorerwamo z’imbunda zabo.

Icyatumye itamwica, ngo ni uko minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasabye perezida Donald Trump uburenganzira, akabimubuza.

Mu busesenguzi bwakozwe, Israel irusha imbaraga Iran mu buryo bwose. Icyongeyeho ihigira kumara ubutegetsi bwayo burundu kuko ibufata nk’umwanzi wayo wo hejuru.

Aya makuru akomeza avuga ko misile zose Iran irasa kuri Israel zigira ibyo zisenya ariko ntacyo zahindura kuriyo, ngo kandi mu gihe yoramuka inakoresheje ibisasu byayo bya kirimbuzi yokoresha ibyo Iran itarabasha kugeraho.

Rero, mu gihe Iran itobasha gucisha make ishobora gusenywa burundu.

Ibisasu Iran yarashe ku cyumweru bimwe byaguye ku butaka ibindi bizimirizwa mu kirere.

Ndetse amakuru avuga ko hari misile ya Iran yaguye mugace ka Haifa igasenya n’icyambu kikabamo.

Ku manywa nyine yahar’ejo indege zose za drones Iran yohereje igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyazifatiye mu kirere.

Ahagana mu masaha y’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere, Iran yongeye kubarasaho mu mujyi wa Tel Aviv, Haifa na Ashklon. Ariko amakuru yizewe agaragaza ko ubwirinzi bwa Israel bwabishwanyaguje.

Nyamara, Iran imaze guhitana abantu 14 muri Israel mu bitero byibasiye inyubako zituwemo, n’ibindi bikorwa remezo. Ibisasu byo ku wa gatandatu byarashe ku ruganda ruyungurura petrol muri Israel, ku nzu z’ubushakashatsi n’ahandi.

Israel na yo yakomeje kugaba ibitero ku manywa ku mujyi wa Tehran n’ahandi hantu hatandukanye. Igisasu cyaguye kuri minisiteri y’ubutabera ya Iran.

Hagabwe igitero kandi ku kibuga cy’indege cya Mashhad mu Burasizuba bwa Iran , aho Israel ivuga ko yatwitse indege igemura petrol.

Iran ivuga ko Israel izahanwa cyane nikomeza kurasa ku butaka bwayo.

Trump yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, kuri iyi ntambara ya Israel na Iran. Hagati yabo bombi babuzanya kuyigiramo uruhare.

Iran ivuga ko ibitero bya Israel bimaze guhitana abantu bagera kuri 224 abandi 900 barakomereka. Muri Israel ingaruka ku buzima bw’abantu zigabanywa no kuba hari inzogera zivuga hakimara kumenyekana ko habaye igitero, abantu bakihindira mu bwihisho akenshi buri munsi y’ubutaka.

Israel yaburiye abaturage ba Tehran kwitwaza ibikorwa bya gisirikare kuko izayirasaho. Iran yasabye abaturage kujya bahungira mu misigiti.

Tags: AmabangaAmerikaIsrael
Share29Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y’umurengera.

by Bruce Bahanda
August 12, 2025
0
U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y’umurengera.

U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y'umurengera. U Bushinwa bwanenze Leta Zunze ubumwe z'Amerika yabushyiriyeho imisoro y'umurengera zishingiye kukuba bugurira peteroli mu Burusiya. Byagarutsweho na...

Read moreDetails

Abanyamakuru ba Al-Jazeera barenga bane bishwe barashwe.

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Abanyamakuru ba Al-Jazeera barenga bane bishwe barashwe.

Abanyamakuru ba Al-Jazeera barenga bane bishwe barashwe. Indege y'igisirikare cya Israel yarashe abanyamakuru batanu b'igitangazamakuru cya Al-Jazeera bahita bitaba Imana. Amakuru avuga ko bagabweho igitero ubwo bari ku...

Read moreDetails

Rwanda Launches Nationwide Digital ID Initiative to Modernize Identity Management

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Rwanda Launches Nationwide Digital ID Initiative to Modernize Identity Management

Rwanda has officially embarked on the rollout of its new Single Digital Identification System (SDIS), a cutting-edge platform designed to revolutionize identity management in the country. The initiative,...

Read moreDetails

Icyemezo cya Israel cyo kwiyomekaho intara ya Gaza cyakuruye imivurungano.

by Bruce Bahanda
August 10, 2025
0
Icyemezo cya Israel cyo kwiyomekaho intara ya Gaza cyakuruye imivurungano.

Icyemezo cya Israel cyo kwiyomekaho intara ya Gaza cyakuruye imivurungano. Muri Israel abantu babarirwa mu bihumbi imirongo biraye mu mihanda y'umujyi w'i Tel Aviv, mu myigaragambyo yo kwamagana...

Read moreDetails

Abakuru b’ibihugu bibiri byahoraga birebana ayingwe kubera intambara ibera muri Ukraine, bagiye guhura.

by Bruce Bahanda
August 7, 2025
0
Abakuru b’ibihugu bibiri byahoraga birebana ayingwe kubera intambara ibera muri Ukraine, bagiye guhura.

Abakuru b'ibihugu bibiri byahoraga birebana ayingwe kubera intambara ibera muri Ukraine, bagiye guhura. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, na perezida Vladimir Putin w'u Burusiya, bemeranyije...

Read moreDetails
Next Post
Ababarirwa mu magana biciwe i Moba ahahoze hatuye Abanyamulenge.

Ababarirwa mu magana biciwe i Moba ahahoze hatuye Abanyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?