Hamenyekanye amakuru avuga ko hari ingabo z’u Burundi ziheruka gupfira muri RDC zishwe n’inkuba.
Abasirikare 4 bo mu ngabo z’u Burundi, bapfiriye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko bakubiswe n’inkuba.
Muri aba basirikare bane b’ingabo z’u Burundi bakubiswe n’inkuba bakahasiga ubuzima, barimo uwari ufite ipeti rya Major, witwa Rénovat Nzeyimana.
Aya makuru yemeza kandi ko abandi 12 iy’inkuba yabakubise bo barakomereka bikabije.
Nk’uko byavuzwe, icyo gikorwa cyabereye mu bice byo muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ku rundi ruhande amakuru ava muri ibyo bice avuga ko muri uku kwezi kwa Cyenda gusa, inkuba imaze gukubita abasirikare b’u Burundi inshuro zine. Ibi ngo bikaba bituma aba basirikare batekereza ko ibi yaba atari inkuba isanzwe ko hubwo yaba ari amarozi y’Abanyekongo, nk’uko byagiye bivugwa ku mbugankoranyambaga.
Igihugu cy’u Burundi gifite ingabo zayo muri RDC zibarirwa mu 10.000, ndetse iyi leta irategekanya kohereza abandi basirikare muri icyo gihugu, uwo mubare ukaba wa kwikuba Kabiri.
Ibyo kuba inkuba yarakubise ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajy’epfo, Leta y’iki gihugu ntacyo irabivugaho ngwibe yabeshuza cyangwa ngwibyemeze.
Buri musirikare wo mu ngabo z’u Burundi uri kubutaka bwa RDC, perezida Evariste Ndayishimiye amubonaho 5,000 $ za buri kwezi.
MCN.