Hamenyekanye amakuru yimbitse kuri bombori bombori ivugwa muri Shikama Bukavu.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse bwahawe MCN, avuga ko impamvu abayobozi 4 beguye, bo muri Shikama Bukavu, byavuye ku kuba umuyobozi mukuru w’iyi Mutualite ya Bukavu yaranze ko muri aka gace hakorwa igikorwa cyo kw’ibuka Abanyamulenge baguye mu Gatumba mu 2004.
Uwitwa Jean Schier Muhamiriza, niwe perezida wa Mutualite y’Abanyamulenge i Bukavu, ubwo komite ye yamusabaga gutegura kw’ibuka Abanyamulenge baguye mu Gatumba, nk’uko Abanyamulenge bari hirya no hino ku isi bahora babitegura, ndetse n’aha i Bukavu bikaba byahoraga bikorwa uko umwaka utashye, we yarabyanze aratsemba.
Kugeza ubwo urubyiruko rwo muri Bukavu rw’Abanyamulenge, ruzwi nka Dynamique rwahise rutegura kw’ibuka aba Banyamulenge barenga 165 baguye mu Gatumba.
Ubu butumwa bwa hawe ubwanditsi bwa MCN, bukomeza buvuga ko “nyuma y’uko bwana Muhamiriza yari amaze kumenya ko urubyiruko rwateguye gukora icyunamo byanze bikunze, ko kandi bikorwa ku wa Kabiri tariki ya 13/08/2024, yahise yerekeza kwa Maya(Maire de la Ville ) w’umujyi wa Bukavu amubwira ko Abanyamulenge bateguye kugira ibyo bahungabanya muri uyu mujyi mugihe muzaba mwaberemereye kw’ibuka abaguye mu Gatumba.
Ibi byatumye Meya w’umujyi wa Bukavu ahamagarira Abanyamulenge baturiye uy’umujyi, kudakora icyunamo cy’abaguye mu Gatumba, kandi avuga ko mu gihe babikoze, abazabyitabira bose baza gukurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Ariko, nk’uko aya makuru anabisobanura, uyu Jean Schier Muhamiriza, perezida wa Shikama Bukavu yahawe ruswa nabo bita ibipinga by’Abanyamulenge bituye i Kinshasa kugira ngo kw’ibuka abaguye mu Gatumba bidakorwe aha muri Bukavu. Ndetse kandi bikavugwa ko uyu Muhamiriza ko yari yemerewe guhabwa akazi keza muri Starek.
Ibi rero kandi ngo byigeze gukorerwa bwana Rukema kuri ubu wagizwe depite ku rwego rw’igihugu, aho nawe mu myaka itatu ishize, yasabwe kwanga gukora icyunamo nk’iki, cy’abaguye mu Gatumba bikarangira nawe abyanze n’ubundi nk’uko Jean Schier Muhamiriza yabigenje, ariko nanone aza kwamburwa umwanya yari afite wokuba yari suprean wa Gisaro, n’ubwo yaje guhabwa umwanya wokuba depite.
Kudakora icyunamo cy’abaguye mu Gatumba, byatumye abayobozi 4 begura muri iyi Mutualite y’Abanyamulenge i Bukavu, abo ni Nyirankomezi Esperence wari ushinzwe ikigega, Musore Etienne we akaba yari umunyamabanga mukuru, Muyumbe Hoga César yari umujanama na Rumenge Olivier.
Ibi byo kutavuga rumwe mu Banyamulenge, nubwo bishikiye baturiye i Bukavu, ariko ni umwuka mubi ugize igihe ubazengurukamo ahanini bikaba biva kuri politiki y’amacakubiri yo muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN.