• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye ibindi byimbitse ku rupfu rw’Umunyamulenge, Harera Biganiro, wicyiwe mu gihugu cy’u Burundi.

minebwenews by minebwenews
April 13, 2024
in Regional Politics
1
Hamenyekanye ibindi byimbitse ku rupfu rw’Umunyamulenge, Harera Biganiro, wicyiwe mu gihugu cy’u Burundi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye andi makuru yimbitse avuga ku rupfu rw’Umunyamulenge, Harera Biganiro Patrick, wicyiwe mu gihugu cy’u Burundi.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ni bikubiye mu makuru Minembwe Capital News yahawe n’umwe mu Banyamulenge wabanye na nyakwigendera, Biganiro Patrick, ndetse akaba ari muri bamwe bakurikiranye uko yafashwe nyuma y’uko yari amaze kwambuka ava i Buvira muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Avuga ko Biganiro Patrick Harera yari asanzwe ari umuntu ukora business ndetse ko no mugihe yambutse ava i Buvira yari agiye gukomereza akazi ke mu gihugu cy’u Burundi.

Yavuze ko yambutse ava muri Congo aja i Bujumbura igihe cya COVID-19, ariko akaba yaranyuze inzira za magendu. Akimara kwa mbuka ku butaka bw’igihugu cy’u Burundi yafashwe na polisi n’imbonerakure zikorera ishyaka riri ku butegetsi bwa Gitega.

Mu nyandiko zanyujijwe ku mbuga nkoranya mbaga za Whatsapp zigaragaza ko nyakwigendera yaburiwe irengero kuva ku itariki ya 22/06/ 2020.

Zikomeza zivuga ko nyuma y’uko Harera amaze gutabwa muri yombi n’imbonerakure hamwe n’igipolisi cy’u Burundi, telephone ye, yitabaga igihe kimwe ubundi ikabura kandi n’igihe y’itabye ntigaragaze aho ari hubwo ikavuga gusa ko ahari kandi afitwe n’imbonerakure.

Abari bamufite basabaga amafaranga kandi na nyakwigendera yari yarabahaye ifaranga ninshi kuko ava Uvira yagiye yagurishije imodoka ze zibiri kugirango aje gukomereza ibikorwa by’u bucuruzi bye i Bujura.

Muri zanyandiko ziri kunyuzwa ku mbuga za Whatsapp zigira ziti: “Kuva icyo gihe hakoreshejwe imbaraga nyinshi zo ku mushakisha, ngo tumenye ko akibaho cyangwa niba yarapfuye.”

Ahagana muri uku kwezi turimo n’ibwo umwe mu bategetsi bari muri system y’ubutegetsi buri ku ngoma mu gihugu cy’u Burundi yatanze amakuru ko Harera Biganiro atakiri mu bazima ko ahubwo yishwe ku itariki ya 24/01/2024, ko kandi yishwe igihe c’isaha umunani z’ijoro.

Uwatanze iy’i nkuru yagize ati: “Biganiro yishwe n’imbonerakure z’u Burundi. biganiro yazize ubwoko bwe kandi yazize no kuba baramwatse amafaranga menshi abamwishe batinya ko bozoja kuyabazwa.”

Kimweho muri ziriya nyandiko zanyujijwe ku mbuga za Whatsapp haraho zigira ziti: “Ku wa Kane tariki ya 11/04/2024 nibwo twamenye amakuru ya kababaro ko Harera ya pfuye kwitariki ya 24/01/2024, ni saaha umunani z’i joro, rero tukaba tubamenyesheje ko Harera Biganiro atakiri kuri iy’isi, yapfuye urupfu rutunguranye.”

            MCN.
Tags: IbyimbitseKu rupfu rw'Umunyamulenge Harera Biganiro PatrickWicyiwe mu gihugu cy'u Burundi
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Jose Bemba wari uzwi mu barinzi barinda umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yapfuye urupfu ruteye agahinda.

Jose Bemba wari uzwi mu barinzi barinda umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yapfuye urupfu ruteye agahinda.

Comments 1

  1. Butoto says:
    2 years ago

    Ikiziga cye se nacyo ntibokwemera ngo bagihe umuryango we?

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?