Hamenyekanye ibiri gukorwa kugira ngo mu Bibogobogo amahoro arushyeho kuboneka.
Ni biganiro biri guterwa hagati y’ubwoko bw’Abanyamulenge n’andi moko arimo Abapfulero n’Ababembe bo muri Bibogobogo mu rwego rwo gushakira aka karere amahoro n’umutekano.
Akarere ka Bibogobogo kabarizwa muri teritware ya Fizi, kakaba karebwa na Secteur zibiri iya Mutambara n’iya Tanganyika.
Nk’uko amakuru abivuga n’uko ibi biganiro bigamije gushaka amahoro, bizabera muri Secteur ya Tanganyika, mu bice biherereye muri Grupema ya Basimunyaka Nord.
Ahanini ibi biganiro biri guterwa n’Abanyamulenge bafatikanije na Chef Ituro usanzwe atuye ahitwa i Kagugu, akaba ari nawe ureba Localite ya i kuku yo muri Grupema ya Basimunyaka Nord.
Ndetse byanavuzwe ko chef Ituro kwariwe uzakira ibiganiro bizabanziriza ibindi aho biteganywa ko bizatangira ku wa Mbere tariki ya 05/08/2024.
Abaturage baturiye imisozi yo muri Bibogobogo ariho hahoze hitwa i Bubembe ba bwiye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News ko nta kindi ibi biganiro bigamije usibye gushaka amahoro n’umutekano hagati mu muko aturiye aka karere.
Ati: “Tugamije gushaka amahoro nta kindi. Ku wa Mbere, hari ibiganiro bizahuza abategetsi bazaba barimo Chef Ituro n’Abanyamulenge, kandi n’inzego za leta zizaba ziri muri ibyo biganiro.”
Aba banavuze ko ibyo biganiro ko bizakomeza.
Tubibutsa ko muri aka karere ka Bibogobogo amezi agiye kuba arindwi arenga, nta mirwano ibaye, mu gihe mu myaka itatu ishize habaga intambara ya buri munsi, ni mu gihe Maï Maï yagabaga ibitero mu baturage ba Banyamulenge umunsi ku wundi.
MCN.