Hamenyekanye ibyabaye ku ngabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo, nyuma y’uko zigabye igitero mu Mikenke.
Nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zigabye ibitero mu duce dutandukanye tuzwi ko dutuwe cyane n’Abanyamulenge two mu misozi miremire y’i Mulenge harimo n’aka Mikenke, amakuru ava yo agaragaza ko muri aka gace ka Mikenke zagatakarijemo abasirikare babo benshi babarirwa mu mirongo.
Aha’rejo ku wa kane tariki ya 28/08/2025, ni bwo ibitero by’ingabo zirimo iza RDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR zabigabye mu Mikenke no kuri Kalongi.
Ibi bice byombi bisanzwe bizwi ko bituwe n’Abanyamulenge benshi, aho kandi biri mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe iheruka kugirwa teritware na AFC/M23/MRDP.
Nyuma y’uko turiya duce tugabwemo ibitero, umutwe wa MRDP-Twirwaneho utugenzura ukaba unagenzura hafi igice cyose cy’imisozi miremire y’i Mulenge, wirwanyeho kandi unarwanirira n’abaturage uhashya ingabo za FARDC n’abambari bazo babigabye.
Aya makuru akomeza avuga ko kuri Kalongi, imirwano yahabereye yamaze umwanya muto cyane, bitandukanye n’iyabereye mu Mikenke kuko ho yirije umunsi wose, kuburyo impande zombi zaje gukizwa nu mwijima.
Mu buhamya twahawe n’umwe mu bantu bahatuye, yavuze ko ihuriro ry’ingabo za RDC zahatakarije abasirikare 26, n’abandi benshi barakomereka, ngo kuko bagiye bikoreye ibipoyo byinshi berekeza mu Gipupu ho muri Mibunda aho izi ngabo zaturutse zigaba biriya bitero.
Yagize ati: “Matokeyo y’ejo ku wa kane, uruhande rwa Leta rwatakaje abasirikare 26. Kandi bagiye bikoreye n’ibipoyo byinshi ubwo bari bahunze berekeza mu Gipupu, iyo baturutse bagaba ibi bitero.”
Hejuru y’ibyo, Twirwaneho yafashe n’amasasu menshi n’ibindi bikoresho byagisirikare birimo n’intwaro zitandukanye, nka Mashin Gun n’izindi.
Nubwo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo baraye hafi n’aho Twirwaneho iri, nta mirwano yazindutse ibahuza, usibye amasasu make yumvikaniye mu gace kitwa mu Ngenzi kari mu ntera ngufi cyane uvuye muri centre ya Mikenke.
Nk’uko bivugwa ni uko ayo masasu yarashwe n’uruhande rwa Leta, bikaba byanasobanuwe ko bayarashe nyuma y’uko bari bikanze.
Kugeza ubu Mikenke n’inkengero zayo biracyagenzurwa na MRDP-Twirwaneho, ndetse kandi iranagenzura Minembwe na Rugezi imaze igihe na yo igabwamo ibitero, ariko uru ruhande rwa Leta rubigaba birangira rukubiswe izakabwana maze rugakizwa n’amaguru.