Hamenyekanye ibyimbitse ku ntambara iri gutegurwa yo kurwanya Abanyamulenge.
Ni intambara byavuzwe ko iri gutegurwa na depite ku rwego rw’i ntara Justin Bitakwira aho yamaze gukangurira insoresore zo muri Wazalendo muri Kivu y’Amajy’epfo kugira ngo barwanye Twirwaneho.
Twirwaneho ni itsinda ry’abaturage, ahanini bagizwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, aho ryavutse mu rwego rwo kugira ngo barwanirire ubwoko bwabo bwarimo bugabwaho ibitero bigamije kurimbura aba Banyamulenge no kunyaga Inka zabo.
Uwatanze aya makuru kuri Minembwe Capital News yagize ati: “Uvira Maï Maï nyinshi zahagomangiye, zirindiriye ibwiriza ryanyuma bahabwa na Justin Bitakwira, bahite bazamuka imisozi miremire y’Imulenge baje kurwanya Twirwaneho.”
Uyu watanze aya makuru ariko kubw’umutekano we yanga ko amazina ye aja hanze, yanavuze ko muri bamwe ba komanda ba Maï Maï bamaze kugera Uvira ari naho barindiriye Brifing yanyuma kugira ngo bazamukane igitero mu misozi y’i Ndondo, barimo uwitwa Gen John Makanaki, Gen Gashumba n’abandi.
Ni mu gihe Gen Hamuri Yakutumba we yavuzwe i Baraka aho nawe ngwafite abandi barwanyi benshi bose bakaba bafite umupango umwe wo kugaba ibitero ku misozi miremire y’Imulenge ahatuye Abanyamulenge.
Muri gahunda ya Justin Bitakwira ngo ni ukurwanya Twirwaneho iyobowe na Colonel Michelle Rukunda wa mamaye ku izina rya Makanika.
Ibi bibaye nyuma yaho mu byumweru bibiri bishize, bwana Justin Bitakwira yagiye akoresha ibiganiro bya Wazalendo aho byabereye hirya no hino muri teritware ya Uvira na Fizi. Ibi biganiro nk’uko Justin Bitakwira yagiye abitangaza, yavugaga ko bigamije gushakira akarere amahoro(Fizi, Mwenga, Uvira, Walungu n’ahandi).
Ikiganiro cyanyuma cy’ibi biganiro bya Justin Bitakwira cyabereye i Baraka muri Fizi, ndetse kikaba cyarahuriyemo imitwe y’abarwanyi ya Maï Maï igera kuri 20.
Ku rundi ruhande, amakuru amwe yavugaga ko ibyo biganiro bitagamije amahoro ko hubwo Justin Bitakwira agamije gushora intambara ku Banyamulenge.
Bizwi ko uyu mugabo asanzwe agira urwango rubi ku Banyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.
MCN.