Hamenyekanye iby’indi nama iza huza u Rwanda na RDC.
Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda, birateganya guhurira mu bindi biganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga, aho izaba hagati muri uku kwezi kwa Cumi.
Ni byatangajwe n’intumwa ihoraho ya Angola mu muryango w’Abibumbye, Fransisco Jose da Cruz. Yagize ati: “Mu rwego rw’ibiganiro bya Luanda, Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda ku itariki ya 30/07/2024 byashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, atangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 04/08/2024. Ibi byatumye umwuka mubi wintambara uhoha, hashakwa igisubizo kiganirwaho, cyo mu mahoro kandi kirambye.”
Yakomeje avuga ko mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka perezida João Lourenço wa Angola yaganiriye na bagenzi be b’u Rwanda na Congo kuri gahunda y’amasezerano y’amahoro, mbere y’uko amabwiriza ajyanye n’iyi gahunda iganirwaho na ba minisitiri b’ubanye n’amahanga ubwo bahuriraga i Luanda mu minsi ishize.
Angola yavuze ko iyi nama iteganyijwe guhuza u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo ifite umwihariko, kuko intego yayo nyamakuru igamije kugira ngo abakuru b’ibihugu byombi bazahure, ku buryo hazagerwa ku mahoro ya nyuma azasubiza mu buryo umubano wa dipolomasi hagati y’ibi bihugu byombi ukazarushaho kuba mwiza.
MCN.