• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hatanzwe umucyo ku rusaku rw’imbunda rwumvikanye mu Gipupu.

minebwenews by minebwenews
October 2, 2024
in Uncategorized
0
Hatanzwe umucyo ku rusaku rw’imbunda rwumvikanye mu Gipupu.
111
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hatanzwe umucyo ku rusaku rw’imbunda rwumvikanye mu Gipupu.

Mu Gipupu habyukiye amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/10/2024, nyuma y’uko mu ijoro rya raye rikeye humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi rurimo n’imbunda za musaada (ibifaru).

Amakuru y’ibanze ava muri aka gace ka Gipupu, avuga ko “amasasu yatangiye kumvikana igihe c’isaha zitatu z’ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/10/2024.” Bikavugwa ko yaraswaga n’ingabo za FARDC n’ingabo z’u Burundi zibarizwa muri ibyo bice byo muri Secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Nk’uko aya makuru akomeza avuga n’uko muri utu duce hagize iminsi hari umutekano muke, nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu Cyumweru gishize, aho yari ihanganishije umutwe wa Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) n’abarwanyi bo mu mutwe wa Maï Maï.

Iyi mirwano yasize abarwanyi ba Red-Tabara binjiye amashyamba yo muri Itombwe, ari nabyo byatumye haba uko kwikanga ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi n’iza RDC; kuko ku mugoroba w’ejo hashize iz’ingabo zikaze bariya barwanyi baje ku bagabaho ibitero bituma zirasa amasasu menshi mu rwego rwo kumenyesha abandi basirikare babo bari mu bindi bice ko Red-Tabara ishaka kubagabaho ibitero. Gusa ntabyangirijwe n’ayo masasu usibye ko abaturage bagize ubwoba ariko ntibahunga, nk’uko MCN yabwiwe.

Kimwe cyo, abarwanyi ba Red-Tabara ntacyo baratangaza, nk’uko bakunze kubikora bakoresheje urubuga rwa x. Ariko kandi aba barwanyi ntibarikure naho ingabo za FARDC ziri, bari mu mashyamba akikije Gipupu na Mikenke.

Ku rundi ruhande, ingabo z’u Burundi zikomeje kwerekeza muri ibi bice byo muri Mibunda(Mikenke na Gipupu) ziva i Burundi, nk’uko Abanye-Ndondo baheruka ku bibwira Minembwe Capital News.

Bavuga ko “buri munsi, ku Ndondo ya Bijombo hatambuka abasirikare b’u Burundi babarirwa ku 100, ibyo bikaba byaratangiye kugaragara mu mpera zakiriya Cyumweru gishize.” Bigakekwa ko iz’i ngabo z’u Burundi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bufatanye n’inyeshamba za Maï Maï, zigifite ubushake bwo gukomeza ibitero ku nyeshamba za Red-Tabara.

        MCN.
Tags: GipupuUrusaku

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?